Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Uburezi

Abumva ko TVET ari amashuri y’abaswa bakwiye guhindura iyo myumvire bakaziyoboka ku bwinshi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya  Tekiniki, imyuga n’Ubumenyi ngiro buvuga ko imyumvire y’ababyeyi ku mashuri ya Tekiniki ikwiriye guhinduka, dore ko batarumva aya mashuri nk’akwiriye kwigwamo n’abana b’abahanga.

U Rwanda rukataje mu guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro. N’ubwo bimeze bitya, haracyari imbogamizi zishingiye ku myumvire ya bamwe mu babyeyi bumva ko aya mashuri akwiriye kwigwamo n’abana batazi ubwenge cyangwa se abananiwe ishuri.

Musabyemariya Agnes ashinzwe uburezi mu Murenge wa Shyorongi ho mu Karere Rulindo, afite abana biga muri aya mashuri ya Tekiniki.  Avuga ko ababyeyi bahinduye imyumvire bagira uruhare mu gushishikariza abana babo kujya muri aya mashuri. Ibi abishingira ku kuba nawe mbere atarabyumvaga neza ariko aho abyumviye akaba afite abana babiri muri aya mashuri.

Yagize ati: “Ababyeyi bamaze kubyumva babishishikariza abana babo. Aha nakwitangaho urugero, mfite umwana wanjye w’imfura, yambwiye ko agiye kwiga mu mashuri y’imyuga avuga ko yatoye ubukanishi, naramubwiye nti ese ko uri umuhanga kubera iki ugiye mu mashuri y’imyuga? Naganirije se ambwira ko nta kibazo. Ubu yarakomeje ari kwiga mu Buyapani kandi n’umwana wa kabiri ari kwiga Civil Engineering”.

Akomeza avuga ko nk’abashinzwe uburezi bagiye gufatanya n’izindi nzego mu gushishikariza ababyeyi binyuze mubabahagarariye mu bigo by’amashuri, ku buryo bazagaragarizwa ibyiza bo kugana ibigo bya Tekiniki ndetse banabishishikarize abana babo.

Nganeyezu Emmanuel ni umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, avuga ko nk’urubyiruko bagiye kwegera bagenzi babo bari mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kubumvisha ibyiza n’akamaro k’aya mashuri ya TVT ati: “ natwe hari imyumvire itariyo twari dufite kuri TVET,  twumvaga ko hajyayo abananiwe ishuri. Dukurikije uko twasobanuriwe tugiye kwegera urubyiruko turusobanurire, kuko nirwo tubana narwo.”

Mwanangu Théophile ni umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyuho cyatumaga abaturage  batamenya akamaro k’amashuri ya TVET ari ubukangurambaga bwari bukiri hasi. Avuga ko bagiye gukorana n’inzego zose kugera ku mudugudu kugira ngo iyi myumvire ihinduke.

Umukunzi Paul ni umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya  Tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, avuga ko ubukungu bw’Igihugu bushingiye ku bumenyi bwa Tekiniki n’Ubumenyingiro, kandi ubu bumenyi butangwa n’amashuri ya TVET.  

Yagize ati: “ Hari imyumvire ababyeyi n’urubyiruko bari bafite kuri TVET bumva ko ari amashuri aciriritse ariko nk’uko twabirebye aya ni amashuri y’abahanga, usibye no mu Rwanda no mu bindi bihugu ubukungu bushingiye ku bumenyi mubya Tekiniki. Turagira ngo abantu basobanukirwe TVET icyo aricyo. Kugira ngo uzabeho neza ugomba kwitegura neza, kwitegura neza rero ni ukuba ufite umurimo wa Tekiniki hari icyo ushobora kugeza ku isoko wagikoze  n’amaboko yawe”.

Akomeza avuga ko inyungu zo gushishikariza abana kujya mu mashuri ya TVET ari ukugira ngo u Rwanda rugire ibikorwa byarwo ku isoko mpuzamahanga kuko ubukungu rufite bushingiye ku bumenyi, kandi ubwo bumenyi bukwiriye kwiyongera biganisha ku guca ubushomeri. “Turashaka ko urubyiruko rwacu ruhora rwiteguye guhanga akazi ku buryo mu bihe biri imbere ubushomeri buzacika mu gihugu cyacu”.

Ubu bukangurambaga buteganyijwe mu Gihugu hose, mu Ntara y’Amajyaruguru bwatangijwe kuri uyu wa 09 Gashyantare 2022. Kuri ubu ubwitabire mu mashuri ya TVET buri ku kigaro cya 31% hakaba hari intumbero ko mu mwaka wa 2024 buzaba bugeze kuri 60%. Ni nako hari intego z’uko muri uriya mwaka wa 2024 buri Murenge mu Rwanda uzaba ufite byibura ishuri rya TVET.

Ubukangurambaga mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abitabiriye ubukangurambaga bukomatanyije mu Ntara y’Amajyaruguru kuri IPRC Musanze.

Related posts

DRC: Depite Safari ukomoka i Masisi yasabye EACRF kureka kuba indorerezi kuri M23.

N. FLAVIEN

Umunyezamu wa Rayon Sport n’Amavubi Kwizera Olivier yatawe muri yombi.

N. FLAVIEN

M23 yigaruriye agace ka Kalenga igakuye mu maboko ya FARDC na FDLR.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777