Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Abana basaga 1300 bari barataye ishuri mu Karere ka Ruhango bamaze kurisubiramo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, bwatangaje ko abana bagera ku 1.371 bamaze gusubizwa mu ishuri mu 1461 bari barabaruwe ko baritaye mu bihe byashize.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko mu bavuye mu ishuri harimo abangavu batewe inda imburagihe ndetse n’abandi babitewe n’uko amashuri yamaze igihe kinini afunze kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati: “Hari hasigaye abana 90 twabashije kwinjira mu mpamvu zabo umwe ku wundi kugira ngo tubashe kumenya icyatumye badasubira mu ishuri. Impamvu rero turazizi umurenge ku wundi.”

“Muri abo 90 harimo 14 twamaze kugirana amasezerano n’ababyeyi babo ko bagomba gutangira igihembwe cya kabiri kuko bari bafite impamvu zumvikana; ni abana babyaye, ni ukuvuga ngo ni muri ba bana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bizeye ko abana bose uko ari 90 bazasubira mu ishuri bagatangira igihembwe cya kabiri tariki 10 Mutarama 2022.

Bamwe mu bangavu bo muri aka Karere ka Ruhango batewe inda bavuga ko nta cyizere bafite cyo gusubira mu ishuri kubera ubukene buri mu miryango yabo.

Umwe ati: “Nta bikoresho by’ishuri nabona kuko ababyeyi banjye barakennye, sinjye njyenyine warivuyemo kuko hari n’abandi nzi barivuyemo nk’abakobwa babyaye na bo ubu baricaye mu rugo.”

Mukagenzi yavuze ko nta mwana ukwiye kuva mu ishuri kubera ubukene kuko hari uburyo bwashyizweho bwo kubafasha, agashishikariza ababyeyi kujya begera ubuyobozi bakagaragaza ibibazo bafite nk’uko tubikesha Igihe.

Ati: “Umuryango n’iyo ukennye hari uburyo umubyeyi yegera ubuyobozi hakabaho kumvikana uburyo uwo mwana yasubizwa mu ishuri.”

Yavuze kandi ko mu Ugushyingo 2021 hari abana 33 bakuwe mu mirimo ivunanye basubizwa mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage/Photo Internet.

Related posts

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy n’Ingabo ze bakomeje gutsindwa n’Ingabo za TPLF.

N. FLAVIEN

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

N. FLAVIEN

Chorale Rangurura yo kuri ADEPR Rurengeri ikomeje ivugabutumwa mu ntego ya ‘nkore neza bandebereho’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777