Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yihanganishije ababuze ababo mu gitero cyagabwe ku biro bikuru bya Polisi mu murwa mukuru Dar Es Salaam ahitana batatu mu bayobozi ba Polisi y’iki gihugu n’umusiviri umwe.
Kuri uyu wa gatatu umugabo witwaje imbunda yagabye igitero ku biro bya Polisi ya Tanzania ahitwa Kinondoni-Selenda ahitana batatu mu bayobozi ba Polisi y’iki gihugu n’umusiviri umwe ndetse abandi bagera kuri 6 barakomereka.
Ibi byabaye nyuma gato y’uko umukuru w’igihugu cya Tanzania Suluhu Hassan yari avuye gutanga amabwiriza ku nzego z’umutekano muri kamwe mu duce tw’umurwa mukuru Dar Es Salaam.

Mu gushaka guhosha iki gitero, Police y’iki gihugu yahanganye n’uyu mugabo [amazina ye atarashyirwa ahagaragara] maze imumishamo urufaya ahasiga agatwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Repubulika ya Tanzania Suluhu Hassan yihanganishije ababuriye ababo muri iyi nsanganya ndetse atanatanga ihumure kubaturage bo muri ako gace.
Ati “Umwanzi yaneshejwe kandi ibintu byasubiye ku murongo. Ndihanganisha abagizweho ingaruka n’iki gitero. Ndihanganisha Polisi y’igihugu n’abo mu miryango y’abagizweho ingaruka n’iki gitero cyane cyane umukozi wa SGA security Company [umusiviri wari ku kazi ko kurinda umutekano].”
Umwe mubakora isuku muri aka gace wari hafi y’aho iki gitero cyabereye yavuze ko abarinda umutekano ku cyicaro cya Ambasade y’Ubufaransa muri kiriya gihugu ndetse n’abarinda imwe muri Banki zikorera muri kariya gace bashatse guhagarika uyu mugabo ubwo yari atangiye gusatira ibiro bya Polisi gusa akabaca mu rihumye atangira kurasa aho yaje agambiriye.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko mu minsi mike inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziburiye abantu kwigengesera umutekano wo muri aka gace kabereyemo iyi nsanganya.

Umuyobozi wa Polisi muri kiriya gihugu yavuze ko bakiri gukurikirana amashusho y’uyu mugabo yagaragaye ku kinyamakuru Tanzania News, hagamijwe kumenya inkomoka n’imyirondoro y’uyu mugabo bivugwako yaba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kuko bivugwa ko yigeze guhitana umwe mu nshuti ze.