Urwego rukurikirana ibyaha muri Uganda rwarekuye Julius Ssekitoleko, nyuma y’iminsi itandatu afunze amaze kugezwa mu gihugu cye avanywe mu Buyapani.
Ssekitoleko yarekuwe nta cyaha ashinjwe, akirekurwa, yabwiye abanyamakuru ko yishimye ko arekuwe ubu akaba ntacyo aryozwa. Kumufunga byateje umujinya wa benshi ku mbuga nkoranyambaga, bavugaga ko ubushomeri n’amahirwe macye iwabo ari byo bituma abakinnyi batorokera mu bihugu bikize.
Uyu mukinnyi uterura ibiremereye yari yatorotse ikipe ye mu Buyapani nyuma yo kumenya ko atakibashije gukina imikino olempike baramaze kuhagera. Yasize ibaruwa mu cyumba cya hoteli yararagamo avuga ko ashaka kuguma no gukora mu Buyapani, nyuma polisi iramuhiga iramufata, ahita yoherezwa iwabo muri Uganda nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.
Ssekitoleko si we mukinnyi wa mbere wa Uganda wari utorotse yagiye mu marushanwa mpuzamahanga. Mu kwezi gushize, James Odong ukina Rugby yatorotse bari muri Monaco, aho ikipe ya Uganda yari yagiye gushaka amanota yayigeza mu mikino olempike.
Mu mikino ya Commonwealth ya 2018 muri Australia, abakinnyi benshi n’ababaherekeje bo mu bihugu bya Africa – barimo abanya-Uganda batandatu, baracitse bagumayo.