Amizero
Ahabanza Amakuru Trending News

Kayonza: Abana babiri baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade

Abana babiri b’abahungu barimo ufite imyaka 13 n’undi ufite imyaka 17 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, baturikanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade ishaje bari bari gukinisha kibakomeretsa mu buryo bworoheje.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 bibera mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi grenade yaturikanye aba bana nyuma yo kuyikinisha bayitiranya n’inyundo nini ikoreshwa n’abafundi.

Yagize ati: “Ni abana babiri umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 17 nyina w’uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n’inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n’umuhungu we ajyana na ya grenade”.

Yakomeje avuga ko bagezeyo uwo mwana yakomeje gukinisha iyo grenade we n’uwo musore w’imyaka 17 iza kubaturikana bakomereka mu buryo budakabije cyane.

Gitifu Murekezi yasabye ababyeyi kwirinda gukinisha ikintu batazi ngo kuko gishobora kuba ari igisasu kikabakurura ibibazo.

Ati: “ Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo”.

Mu mezi abiri ashize hagiye hatoragurwa grenade zishaje hirya no hino mu giturage zimwe zigaturikana abazitoraguye ariko kuko ziba zimaze igihe ntizibakomeretse mu buryo bukabije.

Related posts

Tanzania: Indege yaguye byihutirwa mu kiyaga cya Victoria hafi y’i Bukoba.

N. FLAVIEN

Gakenke: Umuryango Nkunduburezi ntiwazimye ahubwo ngo uhugiye mu kwishyura amadeni yasizwe n’ishuri no gushaka uko bakora ibindi bikorwa bifasha abaturage.

N. FLAVIEN

Perezida Joe Biden wa Amerika wafanaga Maroc yababajwe no gutsindwa n’u Bufaransa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777