Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yahaye gasopu FARDC ku gitero cyose gishya cyagabwa ku butaka igenzura

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko ikindi gitero cyose gishya cy’ingabo za leta kizagabwa ku butaka bagenzura kizasubizwa n’ingamba zirimo gusubiza inyuma izo ngabo zikarenga aho zaturutse zitera.

Mu itangazo, Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe ubu ugenzura ibice bitandukanye by’intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, yavuze ko ukwezi gushize kwa Gicurasi kwaranzwe no kwongera ibitero byo ku butaka no mu kirere kw’ingabo za Kinshasa ku bice bagenzura.

Yongerako M23 itewe impungenge n’uko Kinshasa yohereza ingabo nyinshi, intwaro ziremereye n’ibikoresho bya gisirikare ku mirongo y’urugamba mu kwitegura ibitero bishya avuga ko bigabwa ku duce dutuwe n’abasivile n’ibirindiro.

Kugeza ubu, igisirikare cya DR Congo, FARDC ntacyo kiravuga ku bitangazwa na M23 n’ubwo bizwi neza ko batigeze bareka kugerageza kureba ko batsimbura M23 ariko bikababera ihurizo, aho bahitamo gukoresha ibitero byo mu kirere byifashisha drones.

Lawrence Kanyuka avuga ko ibyo bitero bishya bigiye gukorwa kubisubiza bitazagarukira gusa ku kurinda ibice bagenzura ahubwo bazabisubiza inyuma kugeza inyuma y’aho byaturutse.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, umutwe wa M23 ntabwo wongeye kwagura aho wafashe, ahubwo ku gitutu cy’abahuza warekuye ahatandukanye mu ntara ya Kivu y’Epfo harimo umujyi wa Uvira n’uduce twa Teritwari ya Uvira kugera hafi ya Kamanyola muri Walungu.

Umutwe wa Twirwaneho, ukorana na M23, uracyagenzura Centre ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi, Centre yahindutse isibanira ry’ibitero by’indege za drones z’ingabo za Leta kuva mu mezi ashize, ibitero bihitana abasivili b’inzirakarengane.

Impande zihanganye zimaze igihe kinini zumvikanye ku ngingo zitandukanye zirebana n’agahenge no guhagarika imirwano ariko ku rubuga rw’intambara imirwano ya hato na hato iracyakomeje.

Leta ya Kinshasa ikomeje kwihisha mu mutaka wa Wazalendo ikagaba ibitero ivuga ko ari uburenganzira bwayo kurinda ubusigire bw’Igihugu, mu gihe M23 nayo ivuga ko itazatega amaboko ahubwo izakomeza kurinda uduce yabohoye ndetse n’abaturage bahatuye.

Related posts

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri Afurika mu kurwanya ruswa

NDAYISHIMIYE Libos

Musanze: Urubyiruko rurashyirwa mu majwi mu kutubahiriza Guma mu rugo ku munsi wa mbere wa Guma mu rugo

N. FLAVIEN

BAL 2022: REG BBC yatsinze Club Ferroviário da Beira yo muri Mozambique [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777