Abaturage 15 bo mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ku mutobe wari wenzwe n’umuturage mugenzi wabo, bigakekwa ko ushobora kuba wahumanyijwe.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Nyamikoni mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Nsengimana Janvier, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aba baturage 15 bajyanywe mu bitaro barimo bane barwariye ku bitaro bya Kirehe n’abandi 11 barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama.
Yagize ati: “Hari umuturage usanzwe ari umurokore yenze umutobe awushyira mu rugo abo mu muryago we banywaho haza n’abaturanyi banywaho bwagiye gucya ejo abantu 11 bamaze kuremba bajyanwa kwa muganga nyuma n’abandi bagenda bajyanwayo baza kugera kuri 15 barimo bane bari kuvurirwa ku bitaro n’abandi 11 bari ku kigo nderabuzima.”
Gitifu Nsengimana yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye guhumana k’uwo mutobe kuko uwawenze avuga ko yakoresheje ibitoki byo mu rutoki rwe. Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kunywa ibintu batazi inkomoko yabyo.

