Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

New York: Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi baganira ku mutekano.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, nk’umuhuza mushya mu bibazo by’u Rwanda na DR Congo, yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bavuga ku bibazo birimo FDLR nk’umuzi w’umutekano muke mu Karere.

Aba Bakuru b’Ibihugu bavuze ko ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR kiri mu bigize ipfundo ry’ibibazo by’umutekano muke wabaye akarande muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugira ingaruka zikomeye ku Karere by’umwihariko ku Rwanda nk’Igihugu cy’abaturanyi kandi abagize uwo mutwe bakomokamo.

Impuguke muri Politiki zivuga ko mu mitwe y’inyeshyamba irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa DR Congo, harimo iyavutse mu rwego rwo kwitabara no kurinda imiryango y’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ubugome bw’abashinze FDLR bahunganye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uko ni ko havutse umutwe witwaje intwaro wa CNDP waje guhinduka M23 mu myaka ikabakaba icumi ishize, kuko bamwe mu banyekongo barambiwe kubunza akarago mu Gihugu cyabo bahitamo kwicungira umutekano bahangana n’ubwicanyi bwa FDLR bwibasira cyane abo mu bwoko bw’abatutsi.

Ku wa Gatatu taliki 21 Nzeri 2022, ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Perezida wa DR Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo baganira ku ngingo zinyuranye zirebana n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro.

Ibyo biganiro byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byibanze ku bwicanyi n’ihohoterwa ry’abaturage bikomeje gukorwa muri icyo gice cya DR Congo, ndetse Abakuru b’Ibihugu bakaba bageze ku mwanzuro uzatanga igisubizo kirambye ku mahoro y’Akarere binyuze mu kurandura imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya DR Congo, rishimangira ko mu rwego rwo guhuza umutima mu biganiro bishingiye ku kuri kandi byubaka, bikwiriye kugira ngo hasubukurwe ubutwererane busesuye bw’Ibihugu bigize Akarere nk’uko biteganywa mu masezerano ya Luanda, Abakuru b’Ibihugu bakaba bemeje ingamba zigomba gufatwa kugira ngo inyeshyamba za M23 zibashe kurekura uduce zigaruriye.

Banzuye kandi ko abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagomba gufashwa gutahuka ku nkunga y’Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Biyemeje kandi kongera ubufatanye buhoraho mu kurwanya umuco wo kudahana no kurandura burundu ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Karere k’Ibiyaga Bigari harimo n’inyeshyamba za FDLR.

Biteganyijwe ko izo ngamba zafashwe zizashyirwa muri gahunda zo guharanira amahoro mu Karere, harimo n’urugendo rw’ubwumvikane rwatangiye hagati ya Leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro rukomeje kubera i Nairobi muri Kenya.

Ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, mu nteko rusange ya 77 ya UN, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko u Rwanda rukomeje ubushotoranyi rubinyujije muri M23, anashimangira ko ikibazo cya FDLR ari urwitwazo kuko ngo uyu mutwe ari baringa. Ibi byatumye benshi mu bazi neza amateka y’aka gace bibaza impamvu ya Tshisekedi mu kwemeza ko nta FDLR iri mu Gihugu cye nyamara n’impuguke za UN zaremeje ko uyu mutwe wongeye kwiyubaka kandi ukaba ukorana bya hafi n’Igisirikare cya Congo.

Mu butumwa busa nk’ubusubiza ubu, ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nawe imbere y’imbaga y’abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko ‘umukino wo gushinjanya udatanga igisubizo ku bibazo by’umutekano muke’, avuga ko imbaraga za gisirikare atari zo zihutirwa mu gukemura iki kibazo kimaze igihe kirenga 1/4 cy’ikinyejana.

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yashinje u Rwanda ubushotoranyi runyuze muri M23.
Perezida Paul Kagame avuga ko umukino wo gushinjanya udatanga umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yahuje Paul Kagame na Tshisekedi.

Related posts

Covid-19: U Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer.

NDAGIJIMANA Flavien

Nigeria: Umuhanuzi n’umuvugabutumwa TB Joshua yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment