Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo abakomeje kwemeza ko abasirikare ba AFC/M23 mu mpera z’icyumweru bakuye ibirindiro byabo mu duce twa Sange, Bwegera, Luberizi, Luvungi, Kabunambo n’inkengero zaho bakerekeza mu mujyi wa Kamanyola muri iyo ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umunyamakuru wigenga ukorera muri Kivu y’Epfo hamwe n’umwe mu bakuriye sosiyete sivile muri teritwari ya Walungu babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko M23 n’abategetsi bayo batangiye kuva muri utwo duce ku wa gatandatu.
BBC yabajije M23 ibivugwa ariko ntabwo irasubiza kandi nta makuru iratangaza ku kuva muri utwo duce turi mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi n’ubwo mu buryo butari ubwa rusange bitangazwa ko yaba yarabihatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Utwo duce tuvugwa twabereyemo imirwano ikomeye cyane mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) umwaka ushize wa 2025 mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Uvira ikawuvamo nyuma y’iminsi micye ku gitutu cya Washington, igasubira muri utwo duce turi ku ntera isaga 40Km mu majyaruguru ya Uvira.
Leta ya Kinshasa na Washington bagiye basaba M23 gusubira inyuma ikagera i Kamanyola aho uwo mutwe wafashe kuva mu kwezi kwa Gashyantare umwaka ushize, mbere y’amasezerano ya Washington yasinywe muri Nyakanga uwo mwaka.
Uwo muri sosiyete sivile ya Walungu ukorera i Kamanyola utifuje gutangazwa yabwiye BBC mu butumwa bwanditse ko ibikoresho by’intambara n’imodoka bya M23 byageze i Kamanyola guhera ku wa gatandatu nijoro.
Kamanayola iri ku ntera ya 75km mu majyaruguru ya Uvira na hafi 50Km mu majyepfo y’umujyi wa Bukavu. Ni umujyi muto w’amateka maremare uri ku nkengero z’umupaka aho hakurya urebana n’agace ka Bugarama mu karere ka Rusizi ko mu Rwanda, ndetse hakurya ku rundi ruhande hakaba mu Cibitoki cya Rugombo mu Burundi.
Kinshasa na Washington bashinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo yo ihakana ivuga ko yafashe ingamba z’ubwirinzi, gusa ku rundi ruhande u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bashinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Kinshasa ikaba ikunze kubihakana, vuba aha ikaba yarabeshye ko igiye kwambura intwaro FDLR ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.



1 comment
Njyewe ubu mfite agahinda kenshi, ese twebwe abirabura nta burenganzira dufite ku bihugu byitwa ibyacu? Kugeza naho duhanarira uburenganzira bw’abarengana abazungu bakaba aribo batugenera uko twitwara mu guharanira impinduramatwara?!!😠 Ntibyumvikana ! Ni ukuri M23 ikomeje kuturwaza umutima.