Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Umutekano

Trump yahaye Iran amasaha 48 ngo ibe yafunguye Umuhora wa Hormuz 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahaye Iran amasaha 48 ngo ibe yafunguye Umuhora wa Hormuz cyangwa, Igihugu cye kigasenya burundu inganda zitanga amashanyarazi zo muri iki gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House byasubiyemo ubutumwa Perezida Donald Trump yashyize ku rubuga rwe bwite rwa Truth bugaragaza ubukana bukomeye bw’ibitero Amerika zishobora kugaba ku nganda zitunganya amashanyarazi.

Ubu butumwa bugira buti: “Niba Irani idafunguye nta yandi mananiza Umuhora wa Hormuz, mu masaha atarenze 48 uhereye ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizasenya burundu inganda za Iran zitandukanye z’amashanyarazi, uhereye ku nini kurusha izindi…”

Hashize ibyumweru birenga bitatu, Iran igabweho ibitero bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Israel. Ku ikubitiro byahitanye Ali Khamemei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Iran.

Mu kwirwanaho no kwihimura, Iran na yo yagabye ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq ndetse itegeka ko nta bwato na bumwe bwemerewe gukoresha Umuhora wa Hormuz uretse gusa ubw’Ibihugu by’inshuti.

Ibyo wamenya ku muhora wa Hormuz ukomeje guhangayikisha Isi.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu nzira z’ingenzi cyane zo gutwara ibicuruzwa ku isi, kandi ni yo nzira y’ingenzi cyane inyuramo ibikomoka kuri peteroli. Uherereye hagati ya Irani mu majyaruguru na Oman ndetse n’Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu majyepfo.

Uwo muhora ufite ubugari bwa kilometero hafi 50 ku marembo awinjiriramo n’awusohokamo, na kilometero 33 ku gice cyawo gito kurusha ibindi aho inyanja ya Gulf n’inyanja y’Abarabu. Uyu muhora ufite ubujyakuzimu buhagije ku buryo amato manini kurusha ayandi ku isi atwara ibikomoka kuri peteroli ashobora kuwunyuramo, kandi ukoreshwa n’ibihugu bikomeye bicukura bikanatunganya ibitoro na gaze byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu 2025, hafi utugunguru miliyoni 20 tw’ibikomoka kuri peteroli twacaga mu muyoboro wa Hormuz buri munsi, nk’uko bigaragazwa n’ibigereranyo by’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe amakuru ku by’ingufu (EIA). Ibyo bingana n’ubucuruzi bw’ingufu bufite agaciro ka hafi miliyari 600 z’amadolari ku mwaka.

Ibyo bikomoka kuri peteroli ntibyaturukaga muri Irani gusa, ahubwo bituruka no mu bindi bihugu byo mu karere ka Gulf nka Iraq, Kuwait, Qatar, Saudi Arabia na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubusanzwe, hafi 20% y’ibikomoka kuri peteroli na gaze bikoreshwa ku Isi binyura muri uwo muhora muto wo mu kigobe kizwi nka Gulf. Ariko Jenerali Sardar Jabbari wa Irani yavuze ko Tehran itazongera kwemerera igitonyanga na kimwe cy’ibikomoka kuri peteroli kuva muri ako karere.

Ikarita igaragara Umuhora wa Hormuz ukomeje guhangayikisha Isi mu gihe intambara ya Iran na Amerika yakomeza.

Related posts

Ikibazo cy’umutekano wa DR Congo cyahagurukije Israel ifatwa nk’igihangage mu bya gisirikare.

N. FLAVIEN

Indege z’intambara za MONUSCO ziri gusuka ibisasu ku nyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

N. FLAVIEN

Abanyarwanda barishimira intambwe igana ku kwandikisha umuganura mu mu murage w’Isi

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777