Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Umutekano

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko afite impungenge ku bushake bwa RDC bwo kubahiriza amasezerano

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nubwo Leta ya Angola yasabye ko hashyirwaho agahenge gashya mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hari impungenge ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushobora kutakubahiriza iyo gahunda, bitewe n’uko busanzwe butagaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa amasezerano bwagiye businya.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ufite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), yatangaje ko yifuza ko aka gahenge kazatangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare 2026. Intego y’aka gahenge ni uguha umwanya ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo ngo bitegurwe kandi bigende neza, hagamijwe gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Ku wa 12 Gashyantare 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mateka y’utugahenge n’amasezerano byagiye bitangazwa mu myaka ishize, agaragaza ko kenshi bitubahirijwe. Yibukije ko mu mwaka wa 2024 hatangajwe agahenge inshuro ebyiri, naho mu 2025 hasinywa amasezerano atandatu ajyanye n’amahoro cyangwa kubahiriza agahenge, ariko ko ku ruhande rwa Leta ya RDC bitigeze bishyirwa mu bikorwa uko byari byemejwe.

Ibi bije nyuma y’uko tariki ya 9 Gashyantare 2026, Leta ya Angola yakiriye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, mu biganiro byahuje n’abahuza batandukanye. Muri abo harimo Faure Essozimna Gnassingbé washyizweho nk’umuhuza wa AU, ndetse na Olusegun Obasanjo uri mu bahuza bashyizweho n’imiryango y’akarere irimo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Aba bahuza bagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu biganiro biyobowe na AU, bigamije guhuza Abanye-Congo ubwabo kugira ngo ibibazo by’umutekano mucye bikemurwe mu buryo bwa politiki, aho kwishingikiriza ku mbaraga za gisirikare. Bashimangiye ko ibiganiro byimbitse kandi byubaka ari byo byonyine bishobora gukemura ibibazo bya RDC mu buryo burambye, uhereye ku mizi yabyo.

Icyakora, u Rwanda rugaragaza ko ibiganiro by’amahoro n’utugahenge bitazatanga umusaruro mu gihe hatabayeho impinduka ifatika mu myumvire n’imikorere ya Leta ya Kinshasa. Ku ruhande rw’u Rwanda, hashimangirwa ko amahoro arambye ashingira ku bushake bwa politiki, kubahiriza ibyo impande zemeranyijwe no kureka gukoresha imbaraga za gisirikare nk’igisubizo cyonyine.

Mu gihe hategerejwe kureba niba agahenge kateganyijwe ku wa 18 Gashyantare kazubahirizwa, amaso y’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba ku ruhande rwa Kinshasa, harebwa niba koko hazagaragara ubushake bwo kuva mu mvugo hagashyirwa mu bikorwa ibiganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Ku ya 9 Gashyantare, Perezida wa Angola yakiriye Tshisekedi n’abahuza bo muri Afurika

Related posts

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

N. FLAVIEN

Gakenke: Basabwe kudaheza abafite ubumuga mu bikorwa by’iterambere kuko nabo bashoboye.

N. FLAVIEN

Byemejwe ko icyicaro cya Afurika cy’Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo kiba mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777