Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Wazalendo yateze igico ihitana abasirikare ba FARDC basaga batanu

Ibitero bibiri (gutega ibico) byakozwe n’abarwanyi ba Wazalendo ku basirikare ba Leta ya DR Congo, FARDC mu duce twa Lubutu na Punia mu ntara ya Maniema hagati yo ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri no ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, byahitanye ubuzima bw’abantu batanu barimo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo. Abagabye ibi bitero kandi banafashe intwaro z’ingabo za Leta.

Nk’uko byatangajwe na Lawamo Selemani Taylor, Minisitiri w’umutekano muri iyo ntara, ngo Wazalendo yakoze ibyo byaha mu rwego rwo kwamagana ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa FARDC muri utwo duce. Taylor yamaganye iyi myitwarire nk’uburyo budahanwa kandi ahamagarira abayobozi b’Igihugu gukemura iki kibazo, kimaze kuba ikibazo kandi kikaba intandaro y’umutekano muke muri iyo ntara.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Wazalendo mu ntara ya Maniema bwabaye impungenge zikomeye. Ubu barimo kwibasira abashinzwe umutekano, bateza amakimbirane amena aamraso, n’ubwo bivugwa ko ari abafatanyabikorwa b’ingabo za Leta.”

Imikorere ya Wazalendo mu gufasha kugarura ituze, mu mboni za Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, ituma haba ikibazo cy’umutekano muke urushaho kuzamba, bigatuma ibintu bigorana cyane aho gufasha mu gutuma haboneka ituze nk’uko byari byitezwe.

Yihanangirije ko hashobora kubaho izindi mfu z’abantu biturutse ku makimbirane hagati ya Wazalendo n’ingabo zisanzwe za Leta mu gihe iki kibazo cyaba kitavugutiwe umuti. Taylor Selemani yizeye ko abayobozi mu rwego rw’Igihugu bazagira uruhare mu bikorwa byihuse kugira ngo umutekano urusheho kumera neza, avuga ko Wazalendo yatangiye ishyigikira FARDC ariko ubu bakaba barahindutse abakeba.

Iyi mirwano ije yiyongera ku ihohoterwa rikunze kugaragara muri aka karere, aho Wazalendo bakunze kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abaturage ndetse no guhonyora amategeko, bikaba byongera umutekano muke muri Maniema. (Okapi)

Related posts

Babuwa Samson wari wahagaritswe na Kiyovu sport yasabye imbabazi

N. FLAVIEN

Kigali: Umusore ukiri muto yagerageje kwiyahura ntiyapfa

N. FLAVIEN

Rubavu: Abaturage bashatse kwica umushoferi w’ikamyo wagonze umunyonzi yabona adapfuye akagaruka kumuhorahoza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777