Ushinzwe itumanaho n’isakazamakuru muri AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatabaje Isi yose avuga ko uruhande rwa Kinshasa (Ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’abacanshuro b’abazungu) ryabyutse rirasa ibisasu biremereye aho bifashishije indege z’intambara za Sukhoi-25 na drones za CH-4 mu bice bituwemo n’abaturage, bihitana abasivile benshi.
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, rigaragaza intego ya AFC/M23 yo kumenyesha Abanyekongo bose n’umuryango mpuzamahanga, aho rigira riti: “Kuva saa moya zo muri iki gitondo tariki 19 Nzeri 2025, abarwanyi b’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kinshasa, barashe bikomeye mu bice bituwemo n’abaturage bya Bibwe, Nyenge, Chytso, Hembe no mu bindi bihakikije.”
Rikomeza rigira riti: “Ibi bitero byo mu kirere byagabwe hifahishijwe indege z’intambara za Sukhoi-25 na Drones CH-4, zahitanye ubuzima bw’abasivile benshi mu bice bigenzurwa n’Ihuriro ryacu, abandi benshi bava mu byabo.”
AFC/M23 yasohoye iri tangazo imenyesha impande zose zirebwa n’iyi ntambara, nyuma y’ibindi byinshi bimaze iminsi bigabwa n’uruhande bahanganye, byahitanye inzirakarengane, bakaba bagaragaza ko badashobora kwihanganira aka gasuzuguro.
Ibi bitero kandi bibaye nyuma y’uko, AFC/M23 yungutse abakomando barenga ibihumbi birindwi (7,000), mu muhango wayobowe n’umugaba mukuru wa ARC, Maj Gen Sultani Emmanuel Makenga, wibukije aba basirikare ko intego yabo ari ukurandura ibi bibazo byose byimakajwe n’ubutegetsi bubi bwa DR Congo burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.
Amwe mu makuru ava mu bice bya Masisi avuga ko ibi bitero byaje bitunguranye bikaba byatumye M23 iva muri bimwe mu birindiro byayo kuko ngo uretse indege, n’abasirikare bo ku butaka bakomeje imbere (advance), ibyatumye M23 iva mu bice bimwe mu rwego rwo kwirinda gutakaza benshi.