Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Aba-Rayon biyemeje gusenyera umugozi umwe bakareka umwiryane

Nyuma y’umwuka mubi umaze igihe uvugwa muri Rayon Sports by’umwihariko mu buyobozi, Inama y’Inteko Rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025, yasize biyemeje kureka kuryanira mu ikipe ahubwo bagashakira hamwe icyayiteza imbere.

Iyi nama y’Inteko Rusange yabereye muri Serena Hotel, ku ikubitiro tariki 30 Kanama Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, yari yasabye Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Thadée, gutumiza Inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025. Thadée mu gusubiza ubusabe bwa Muvunyi yamubwiye ko bitashoboka kubera bari mu bikorwa byarimo na Rayon Day.

Byasabye itariki ya 20 Kanama 2025, maze Muvunyi ntiyongera gusaba Thadée gutumiza inama ahubwo atumiza Inama y’Inteko Rusange yo ku wa 07 Nzeri 2025 (uyu munsi). Uku gusa n’abavuguruzanya mu byemezo, byagiye byakirwa n’aba-Rayon mu buryo butandukanye banibaza amaherezo yabyo. Iyi nama yasubitswe kubera Rayon Day nk’impamvu yatanzwe na Perezida Thadée yaje kuba maze bagira byinshi bigiramo gusa.

Mu kiganirao n’itangazamakuru Murenzi Abdallah, usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports yagarutse ku by’umwuka mubi umaze iminsi hagati mu buyobozi ndetse icyo Inama y’Inteko Rusange isize ikemuye. Yateruye agira ati: “Nyuma y’ibibazo bitandukanye bikunda kuvugwa yaba mu itangazamakuru n’ahandi, ibirebana n’imibanire n’imikoranire y’abantu twaje gusanga twese nk’abanyamuryango icyo dukwiye guhuriraho ari ukubaka Rayon Sports.”

“Amakimbirane buriya ahantu aho ari hose ashobora kuvuka, ariko uburyo abantu bitwara mu kuyakemura ni cyo cy’ingenzi. Twaganiriye, bimwe mu bishobora gutera ayo makimbirane, abantu bajya inama y’uko turenga ibintu bitoya tukareba ibintu binini kandi igikorwa kinini dufite ni Rayon Sports. Ndetse abantu biyemeza ko dukomeza kuba umwe no kuba hafi y’ikipe yacu.”

Murenzi Abdallah yanagarutse ku kijyanye n’ingengo y’imari izakoreshwa na Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2025-2026, avuga ko bagomba kuzakoresha miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ati: “Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari ebyiri azaturuka mu bafatanyabikorwa bacu, ku bihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira. Kuri ubu twabaraga miliyoni magana ane dushobora gutangirana sezo.”

Gusa aho yonnye ihoramo kuko n’ubwo byari ibyishimo byinshi muri iyi nama, Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida kabiri w’iyi kipe, yaje kwegura avuga ko akomeje kubabazwa ndetse no gushengurwa umutima n’uburyo abitwa abakunzi bayo, bakomeje kuyitererana ndetse no gukomeza gucikamo ibice nyamara ari bo bagakwiye guhuza imbaraga bakubaka ubumwe bw’aba-Rayons. Ibi bikaba bibaye ubugira kabiri kuko no ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidel yari yeguye kuri uyu mwanya.

Related posts

Rutsiro: Birakekwa ko yatemewe inka bitewe n’umugore w’abandi yatwaye.

N. FLAVIEN

Nord Stream 1: U Burayi buri mu kaga gakomeye nyuma yo gufungirwa Gaz n’u Burusiya.

N. FLAVIEN

Perezida Ndayishimiye akomeje gukubita agatoki ku kandi no kongera ubufasha aha DRC.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777