Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ibya Général Gasita, gutoteza abanyamulenge, abarundi benshi n’intwaro rutura – Avugwa muri Uvira

Umujyi wa Uvira uri ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika ukomeje kuba indiri y’ibibi byose, ku isonga Wazalendo, abasirikare b’abarundi, FDLR bakaba bakomeje ibikorwa bigaragaza ko Leta ya DR Congo nta jambo ibafiteho kandi bitwa ko ari yo baje gufasha. Igikomeje kuvugwa cyane, ni uko badashaka kubona Général de Brigade Olivier Gasita kuko ngo ari umugambanyi n’ubwo bigaragara ko azira kuba ari umunyamulenge.

Nyuma y’ibikorwa byo kwigaragambya bavuga ko badashaka Général Gasita muri Uvira nyamara birengagije ko yoherejwe na Perezida Tshisekedi, ku wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, iri huriro ry’inkoramaraso ryakoze inama, ryemeza ko uko byagenda kose badashaka Gasita muri Uvira ndetse ko Leta nitamuhindura hazaba imirwano ikomeye uzatsinda undi agasigara muri Uvira. Nyamara ibi byemejwe nyuma y’uko umuvugizi wa FARDC, Général Major Sylvain Ekenge atangaje ko uyu Gasita bavuga yoherejwe i Uvira mu buryo bwemewe bityo ko Wazalendo itari hejuru y’amategeko.

Uyu mujinya w’umuranduranzuzi wa Wazalendo, FDLR ndetse n’abarundi wiyongera ku ngengabitekerezo y’urwango banga abatutsi, ukomeje gutuma Uvira iba isibaniro ku buryo basigaye babona umuntu wese ufite isura y’uwo bita umututsi bakamurigisa. Urugero rwa hafi ni abasirikare bo mu bwoko bw’abanyamulenge ariko bari mu ngabo za Leta baraye bashimuswe muri iri imjoro rwagati muri Uvira mu rwego rw’umugambi wabo ko Uvila yose ngo igomba kuba umujyi wo kwihagararaho (ville de résistance), aho bavuga ko nta mututsi cyangwa usa nawe ugomba kuharangwa kuko ngo ari bo banzi babo bahanganye.

Amakuru dukesha MCN avuga ko muri Uvira umutekano ukomeje kuzamba, mu ijoro ruakeye byafashe indi ntera, Wazalendo baraye bahashimutiye umusirikare w’iki gihugu wo mu bwoko bw’abanyamulenge ndetse n’abo bari kumwe, ngo hakaba kandi hari kurundwa abasirikare b’intoranywa b’abarundi n’ibikoresho bya gisirikare byinshi bikomeye kandi bigezweho kugirango bakomeze kuzibira umwanzi.

Amwe mu makuru yizewe kandi ava mu nzego z’umutekano za DR Congo, agaragaza ko FARDC ubwayo itishimiye ibiri kubera muri Uvira. Bumwe mu butumwa hagati y’inzego ariko bwagiye hanze bugira buti: “Birababaje, umusirikare wa FARDC wo mu bwoko bw’abanyamulenge yaraye ashimuswe na Wazalendo. Yashimutiwe muri Uvira, ubwo yari ageze kuri 8ème CEPAC iherereye muri quartier Songo. Uyu musirikare yabaga mu ngabo zikorera kuri Secteur Uvira.”

Aka kajagari kose gakomeje kuba mu gihe Uvira hakomeje kurundwa ibikoresho bya gisirikare biva i Bujumbura mu Burundi, ahahindutse inzira inyuzwamo ibikoresho ndetse n’abantu bava mu byerekezo bitandukanye nka Kinshasa, Kisangani, Kindu n’ahandi, ahakomeje kwifashishwa indege rutura za gisirikare zimeze nk’izifashishwaga mu gutunda abasirikare n’ibikoresho mu mujyi wa Goma mbere y’uko ubohorwa na M23 mu mpera za Mutarama 2025.

Amakuru aherutse gushyirwa hanze na Africa Intelligence yemeza ko Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura cyahindutse ikusanyirizo ry’ibijya ku rugamba byose mu burasirazuba bwa DR Congo kuko ngo kuri ubu kuri iki kibuga hadasiba gusimburana indege rutura zizana abacanshuro, intwaro ziremereye n’ibindi, maze ngo bigatwarwa n’imodoka za gisirikare biva i Bujumbura byerekeza muri Uvira.

Ibi bikoresho byiganjemo imbunda nshya nyinshi za machine guns, amasasau yazo, imbunda nini zirasa kure ndetse n’ibisasu byazo, Lances roquette (RPG -7) n’ibindi. Kuri ibi hiyongeraho ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na drones zirimo into z’ubutasi n’izirasa ndetse n’inini zigendera hejuru, izi zo ngo zikaba zifite sitasiyo i Bujumbura aho zikoreshwa n’abacanshuro bo muri Ukraine na Colombia bakora amanywa n’ijoro bareba ko bayegayeza AFC/M23 mu misozi miremire ya Minembwe.

Leta ya DR Congo n’u Burundi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare agamije guhuza imbaraga bakarwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikomeje kubotsa igitutu ikaba igeze mu misozi ya Uvira, Fizi, Mwenga n’ahandi. Kuri ubu bavuga ko bashaka kwisubiza ibice byose bambuwe birimo Mulenge, Bukavu, Kamanyola n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo ukongeraho Goma, Masisi, Rutshuru n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Général de Brigade Olivier Gasita akomeje kuba ikibazo kuri Wazalendo muri Uvira.
Indege zo mu bwoko bwa Ilyushin – II-76TD zifashishijwe cyane mu gutunda abasirikare n’ibikoresho i Goma ni nzo ziri kubikora i Bujumbura./Photo Internet

Related posts

Abarwanyi ba FDLR bari mu myitozo bakubiswe n’inkuba batatu bahasiga agatwe.

N. FLAVIEN

Komisiyo y’Amatora yatangaje abemerewe gutorera aho batanditse kuri lisiti y’itora.

N. FLAVIEN

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777