Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Cristiano Ronaldo na Perezida wa Portugal mu bunamiye Diogo Jota

Cristiano Ronaldo utaritabiriye umuhango wo gushyingura Diogo Jota, mu ijoro ryakeye yari kumwe n’abarimo Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa mu mugoroba wo kwibuka Diogo Jota mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yitegura guhura na Armenia ndetse na Hungary mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amezi abiri arashize ubaze umunsi ku munsi Digo Jota n’umuvandimwe we, André Silva, bitabye Imana. Urupfu rwabo rwatewe n’impanuka y’imodoka yabereye mu ntara ya Zamora mu gihugu cya Espagne, ubwo bari mu rugendo rwerekeza mu Bwongereza agiye gutangira imyitozo na Liverpool.

Nyuma y’urupfu rwe yari amarira menshi ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko ku babyeyi be ndetse n’umufasha we Rute Cardoso. Mu muhango wo gushyingura aba bagabo bombi Cristiano Ronaldo, ntiyagaragaye abenshi banibaza impamvu yabyo.

Cristiano yavuze ko impamvu atitabiriye uwo muhango, yanze ko hari kugira abamurangarira bashaka amafoto n’ibindi kandi ari igihe cy’agahinda. Mu gihe Ikipe y’Igihugu ya Portugal igomba gukina na Armenia ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru ndetse na Hungary ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, baraye bamwunamiye.

Bwari ubwa mbere kuva yitabye Imana iyi kipe ihamagarwa. Cristiano Ronaldo na bagenzi be bari kumwe bose mu gahinda kenshi cyane kuje no gukomera. Ruben Neves washyize ifoto ye, ari kumwe na Jota ku kaguru (Tatouage) ni umwe mu bagize byinshi atangaza mu marira menshi cyane.

Nevez yagize ati: “Birenze kuba inshuti, turi umuryango. Ntibizigera bishira n’ubwo tutabashije kubana igihe gihagije. Igihe twinjiye mu ikipe y’Igihugu, uzahorana natwe, ku ifunguro rya nimugoroba, muri bisi, ndetse no mu ndege. Igihe cyose uzahora uri kumwe natwe.”

Ikipe ya Liverpool yahisemo kubika nimero 20 yambarwaga na Jota, ariko muri Portugal ho bahisemo gufata nimero 21 yambaraga bayiha uyu Ruben Neves. Aya ni amakuru yemejwe na Roberto Martinez utoza Portuagal mu minsi ine itambutse nk’uko tubikesha ABOLA.PT.

Roberto Martinez yagize ati: “Nimero 21 izahabwa Ruben Neves kubera ko twifuza ko ikomeza kuguma mu kibuga iri kumwe natwe. Afitanye igihango na Diogo ku buryo ari umuntu ugomba kumuhagararira.” Neves na Jota igokomeza umubano wabo nta kindi uretse kuba barakinanye muri FC Porto, Wolves no mu Ikipe y’igihugu ya Portugal bombi nibura bakinanye imikino 164.

Ikipe y’Igihugu yamwibukiye hamwe nimugoroba yayikiniye imikino 49 ayitsindira ibitego14. Umukino wa nyuma yayikiniye ni uwo batsinzemo Espagne bakayitwara Igikombe cya UEFA Nations League. Mu gihe mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal umukino wa mbere adahari bazawukina na Armenia, ikipe ya Liverpool yakiniraga uwa mbere bakinnye wari uwa Prston Noth End banayitsinda ibitego 3-1.

Muri uyu muhango kandi uretse Perezida wa Repubulika, harimo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagruru muri Portugal, Minisitiri w’intebe, uwari umu-agent we, Jorge Mendes, abo mu muryango we barimo n’umufasha we Rute Cardoso n’abandi batandukanye.

Related posts

M23 yigarurira ibindi bice byo muri Rutshuru birimo Ntamugenga ikomeza kubabaza FARDC.

N. FLAVIEN

Ubutaliyani bwasezereye Autriche bunakuraho agahigo kari kamaze imyaka 82

N. FLAVIEN

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ibihugu byafatiye u Rwanda ibihano bishaka ubutunzi muri DR Congo.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777