Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Mugisha Bonheur ‘Casmiro’, we n’ikipe ye ya Al Masry SC yo mu Misiri, baraye bananiwe kubona amanota atatu imbumbe nyuma yo kunganya na Haras El Hodoud igitego 1-1.
Shampiyona ya Misiri iri gukinwa umunsi wayo kane, imwe mu mikino yawo yabaye ku munsi w’ejo tariki 26 Kanama 2025. Muri iyo mikino harimo n’uwahuje Al Masry SC na Haras El Hodoud banganya igitego 1-1. Uyu mukino Casemiro yawukinnye kandi akina iminota yose uko ari 90.
Al Masry SC yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 18 gitsinzwe na Mounder Temine. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 ndetse abenshi mu bafana ba Al Masry SC bumvaga ko baza gucyura amanota atatu, kuko mu gice cya kabiri nabwo bari bakomeje kurinda izamu gusa akagozi kacitse ku munota wa 90.
Mohamed Ashraf Roqa yaje kwishyurira ikipe Haras El Hodoud kuri penalite kuri uwo munota umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota. Iyi kipe ya Casemiro imaze gukina imikino ine, ifite amanota 8 ikaba inazigamye 5. Al Masry SC ifite aya manota irarushwa na Zamalek SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 2.
Uyu musore wahamagawe mu Mavubi yitegura guhura n’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, umukino w’umunsi wa gatanu muri Shampiyona ya Misiri uteganyijwe ku wa 31 kanama, aho bagomba guhura na Kahrbaa Ismailia.