Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

APR FC yatangiye ‘Inkera y’Abahizi’ itsinda Power Dynamos yo muri Zambia.

Ikipe ya APR FC ikomeje agahigo ko kudatsindirwa muri Sitade Amahoro nyuma yo gutsina Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0 mu mukino ufungura iyo bagomba gukina muri gahunda bise ‘Inkera y’Abahizi’ mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino yaba iya hano mu Rwanda ndetse no muri CAF champions League.

Umukino watangiye saa cyenda z’amanywa (15h00), utangira ubona ko abafana ari iyanga ugereranyije n’uko abakunzi b’umupira w’amaguru bari babyiteze. Uyu ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko uko iminota yagendaga ni ko Power Dynamos yarushagaho kugenda igaraza imbaraga kurusha ikipe ya APR FC.

Power Dynamos byose yabifashwagamo n’abarimo Kondwani Chiboni, Austin Owowo na Ismael Ankobo, gusa nabo amahirwe ntiyabasekeye basoza igice cya mbere cy’umukino nta gitego babashije kwijiza kuko cyarangiye ari 0-0. Ku ruhande rwa APR FC abakinnyi bigaragaje mu gice cya mbere barimo Dauda Seidu, Hakim Kiwanuka n’umuzamu Ishimwe Jean Pierre.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka mu buryo butandukanye kuko Sitade Amahoro n’ubwo itari yuzuye hari ubwiyongere bw’abafana ugereranyije no mu gice cya mbere. Ntibyatinze kuko APR FC yakiniraga inyuma cyane yaje guhindura umuvuno itangira gushyira igitutu kuri ba myugariro ba Power Dynamos ndetse biza no gutanga umusaruro.

Ku munota wa 5 ushyira uwa 6 w’igice cya kabiri Djibril Ouatarra yatsinze igitego cya mbere ku mupira yahawe neza na Ruboneka Jean Bosco, ku ikosa ryari rikorewe Ouatarra n’ubundi. Abafana batari benshi muri Sitade bahise berekana ko batiganda, maze mu bucye bwabo amabendera ya APR FC azamurwa bishimira igitego.

Ibi byishimo by’igitego cya mbere ntibyigeze bihagarara kuko nyuma y’iminota itatu gusa Djibril Ouatarra yongeye gutsinda igitego cya kabiri maze ibyishimo bikomerezaho. Iki gitego cya kabiri cyabonetse ku makosa ya ba myugariro ba Power Dynamos, Ouatarra aterera ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu nshundura. Ikipe ya Power Dynamos ntiyumvaga aho inkuba ikubise iturutse bitewe nuko bari bitwaye mu gice cya mbere.

Samuel Ayodeji na Chifundo Mpasi baje kwinjira mu kibuga ku ruhande rwa Power Dynamos basimbuye Austin Muwowo na Innocent Kashita. APR FC yaje gutungurana Abderrahim Talib akuramo abakinnyi 6. Djibril Ouatarra, Ngabonziza Pacifique, Nshimiyimana Yunusu, Hakim Kiwanuka, Fitina Omborenga na Mamadou Sy maze hinjira Mugisha Gilbert, Alioum Souane, William Togui, Byiringiro Gilbert, Denis Omedi.

Chifunda Mpasi wari wigaragaje mu gice cya mbere yaje kongera kugerageza uburyo ku munota wa 69 ariko ntihagira ikivamo. Power Dynamos yaje gukora izindi mpinduka havamo Romel Manyanga, Mugisha Joseph, Musonda hinjira Daniel Adoko, Bryan Masanyiga na Eddy Ismael. Ni nako kuri APR FC yaje gukora izindi impinduka hasohoka Niyomugabo Claude, Dauda, na Ruboneka basimburwa na Niyibizi Ramadhan, Lampteyna Bugingo Hakim.

Ikipe ya Power Dynamos yakomeje kugerageza uburyo, ariko kwishyura ntibyayikundira. APR nayo yari yagabanyije uburyo yasatiragamo igice cya kabiri kigitangira, umukino urangira ari ibitego 2-0, APR itangira neza Inkera y’Abahizi. Muri iyi gahunda yiswe ‘Inkera y’Abahizi’, bagomba gukurikizaho ikipe ya Police FC yo mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.

APR FC yatangiye ‘Inkera y’Abahizi’ yitwara neza imbere y’abafana batari benshi.
Ishyaka ryari ryose ku mpande zombi ariko APR FC yaje kwigaranzura Dynamos iyitsinda 2-0.

Related posts

Kwibuka29: Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abashaka guhitiramo abanyarwanda uko babaho[Video].

N. FLAVIEN

Gakenke: Benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako z’icyahoze ari “Collège Nkunduburezi” n’icyatumye ifunga.

N. FLAVIEN

Musanze: Umuntu utamenyekanye umwirondoro yasanzwe mu kiraro cya Gitinda yapfuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777