Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Ibyabaye muri 2000 bishobora kwisubiramo hagati ya Real Madrid na FC Barcelona.

Real Madrid iracyifuza gukomeza ubwugarizi nyuma y’uko imaze gusinyisha abakinnyi batatu kugeza aho isoko ryo muri iyi mpeshyi rigeze. Umutoza Xabi Alonso nyuma yo kugera muri iyi kipe avuye muri Bayer Leverkusen, akajyana na yo mu gikombe cy’Isi cy’Amakerebe ntibabashe kwitara neza uko byari byitezwe, kuri ubu iyi kipe ikomeje kuvugwa ku isoko bashakisha myugariro.

Muri abo bakinnyi, abamze iminsi bavugwa harimo nka Ibrahima Konate wa Liverpool na William Saliba wa Arsenal. Gusa ukurikije uko bihagaze magingo aya, yaba ikipe ya Arsenal na Liverpool zikomeje gukora ibishoboka byose ngo zongerere amasezerano, aba bakinnyi bazo b’inkingi za mwamba zivugwa i Madrid, n’ubwo Madrid yo ikomeje umurego wo gushaka umukinnyi uza gufasha mu bwugarizi by’umwihariko mu mutima wabwo.

Ese umukinnyi wa FC Barcelona yaba agiye kwerekeza muri Real Madrid?

Nk’uko Defensa Central ibitangaza, Real Madrid yatangiye gutekereza ku mukinnyi w’umunya Uruguay, Ronald Araujo ukinira ikipe ya FC Barcelona, mu gice cy’inyuma nka hamwe ifite ikibazo. N’ubwo ikipe ya FC Barcelona yifuza kurekura uyu mukinnyi wayo, ubwoba ni bwinshi kuri Perezida Joan Laporta udashaka kugurisha muri mukeba w’ibihe byose bahora bahanganye.

Mu Cyumweru gishize ni bwo Anifild watch yatangaje ko n’ubwo ikipe ya Liverpool yamaze kongerera Virgil van Dijk amasezerano, nayo ibona ko uyu musore Araujo ku myaka ye 26 yaba umusimbura mwiza wa Virgil mu gihe kiri imbere.

Joan Laporta ntiyifuza kwisanga mu ihurizo nk’iryo FC Barcelona yaguyemo kuri Figo mu mwaka 2000.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Mundo Deportivo, yabajijwe niba ashobora kugurisha Ronald Araujo, maze avuga ko FC Barcelona gutandukana n’umukinnyi bitazakorwa mu buryo bubabaza abafana.

Joan Lapota yateruye agira ati: “Tuzagerageza kwirinda gutandukana n’abakinnyi nabi. Sinavuga ku mukinnyi uwo ari we wese kuko bose ni abakinnyi ba FC Barcelona kandi turabishimiye. Kugurisha umukinnyi w’inkingi ya mwamba byatuma dutakaza urukundo rw’abafana.”

Mu gihe Araujo yakwerekeza muri Real Madrid, byaba bisa neza neza nk’ibyabaye mu mwaka wa 2000, ubwo Luis Figo wageze muri FC Barcelona mu 1995 yerekezaga muri Real Madrid.

Uyu mugabo ubwo yerekezaga mu iri iyi kipe byatangiye abakunzi b’umupira w’amaguru babifata nk’ibidashoboka, ariko biza kurangira ubukeba bufashe indi ntera. Ubwo umukino uhuza Real Madrid na FC Barcelona (EL Classico) wabaga ku kibuga cya Camp Nou, byarangiye abafana kwihagaraho byanze bajugunyira Figo igihanga cy’ingurube.

Ibi byose rero ni byo bituma Joan Laporta atifuza kwisanga habaye ikibazo nk’iki, akaba yahitamo kurekura Ronald Araujo ariko akerekeza muri Liverpool cyangwa ahandi ariko hatari mu bakeba. Ikipe ya Liverpool mu gihe byaba bigenze neza ishobora kuba yamutangaho milioni 40 z’Amayero.

Related posts

Perezida wa Guinea Conakry ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’ubushuti.

N. FLAVIEN

Kenya: Kwambara agapfukamunwa ntabwo bikiri itegeko

N. FLAVIEN

DRC: Urusasu ruravuza ubuhuha hagati ya M23 na FARDC mu nkengero za Sake.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777