Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Abasaga ibihumbi 255 bagiye gukora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA yatangaje ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye batangira ibizamini bya Leta kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, aho biteganyijwe ko abagera ku 255,498 bitabira ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O’ Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’ Level), mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere, tariki 07 Nyakanga 2025, ryagaragaje ko mu Cyiciro Rusange (Ordinary Level) hiyandikishije abakandida 149,134, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722. Naho mu Cyiciro cya Kabiri, ari nacyo gisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level), hiyandikishije abakandida 106,364, barimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929. Abafite ubumuga ni 459 mu Cyiciro Rusange na 323 mu Cyiciro cya Kabiri, bakora mu buryo bwihariye bitewe n’ubumuga buri umwe afite.

Iri tangazo ryanyuze ku rukuta rwa X rwa NESA rigira riti: “Abakandida bafite ubumuga bateganyirijwe ubufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za Braille no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bazafashwa kwandikirwa (scribes), ndetse n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.”

Ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro byombi mu yisumbuye bizakorerwa ku bigo 880 biherereye hirya no hino mu gihugu, aho bitangira kuri uyu wa Gatatu, tariki 09 Nyakanga 2025, bisozwe tariki 18 Nyakanga 2025.

Ugereranyije n’umwaka w’amashuri ushize (2023/2024), muri uyu mwaka w’amashuri (2024/2025) abakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’ibisoza icyiciro cya kabiri mu mashuri yisumbuye biyongereyeho 19,926 kuko icyo gihe hari hakoze abagera ku 235,572.

Abasoza amasomo mu mashuri yisumbuye basaga ibihumbi 255 bagiye gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro byombi (O’Level na A’Level).

Related posts

Minisitiri w’Intebe yeruye avuga ko batibagiwe ‘Iguriro rya mwarimu’ ahubwo ko basanze ridashoboka.

N. FLAVIEN

Musanze: ‘Muhabura Volcano Inn’ yashyize igorora abakundana kuri Saint Valentin ya 2024.

N. FLAVIEN

Chorale Twishingane yo kuri ADEPR Kabaya ikomeje imyiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777