Umukinnyi wamamaye mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo uzwi nka CR7, yageneye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump impano y’umwambaro uriho ubutumwa bwihariye.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Kamena 2025, ni bwo Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa, yashyikirije Perezida Donald Trump impano iriho ubutumwa bwa CR7 bugira buti: “Kuri Perezida Donald J.Trump”, yongeraho ati: “Ugukinira amahoro.”
Cristiano Ronaldo ageneye Perezida Trump ubutumwa nk’ubu budasanzwe, mu gihe mu Burasirazuba bwo hagati hakomeje intambara y’ibiturika bikaze ihanganishije Israel na Iran benshi bakaba bemeza ko ari USA yaba ishaka gusenya Iran ariko binyuze muri Israel.
Yanditswe na Lucky Desire / WWW.AMIZERO.RW