Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 ikomeje kwambura FARDC ibindi bice ititaye ku gahenge basinye.

Abarwanyi b’Umutwe wa M23 bakomeje kurwana n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC batitaye ku gahenge bombi basinyeho, ibi bikaba byaratumye uyu mutwe unigarurira uduce turimo Lunyasenge gaherereye muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aka kakaba kari neza ku kiyaga cya Edouard.

Urugero rwa hafi ni imirwano yabaye kuwa Gatanu tariki 02 Gicurasi 2025, yarangiye abarwanyi ba M23 bafashe aka gace. Abaturage benshi bari bahunze berekeza mu gace ka Kasindi ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Igihugu cya Uganda.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yabwiye itangazamakuru ati: “Abantu bahunze Lunyasenge. Biragoye kumenya umubare w’ababa bapfuye, cyane ko aka gace kamaze kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23 ubonako bashaka kwerekeza muri Beni.”

Andi makuru kandi yemeza ko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za Leta, FARDC utundi duce ari two Katundu ndetse na Musenda muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu Umutwe wa AFC/M23 uracecetse ntacyo uratangaza kuri iyi mirwano, bikaba bivugwa ko buri ruhande ruri kwitwararika ku kuba rwagira icyo ruvuga mu kwirinda kugaragara nka nyirabayazana w’isubukurwa ry’imirwano mu gihe byitwa ko hari agahenge impande zombi zumvikanyeho.

N’ubwo ntacyo M23 iratangaza cyangwa se ngo na FARDC ku rwego rw’Igihugu batangaze, umuvugizi wa FARDC mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Mak Hakuzay, kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi, yashinje M23 kurenga ku gahenge kari karashyizweho, yongeraho ko ingabo za Leta zifite uburenganzira bwo gusubiza.

Nubwo impande zombi zikomeje imirwano, ubwo abazihagarariye bari muri Qatar tariki ya 23 Mata, bagiranye amasezerano y’agahenge kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze mu mwuka mwiza.

Muri iki gihe, impande zombi zivugwaho gukomeza ibirindiro byazo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, byaba mu buryo bw’abasirikare ndetse n’ibikoresho.

Ahavugwa cyane ni mu bice byinshi bya Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bivugwa ko M23 ikomeje kurunda abasirikare n’ibikoresho birimo ibiremereye kandi bigezweho. Ahavugwa kandi ni mu misozi yegereye ikibaya cya Ruzizi ndetse no muri moyenne plateaux muri Kivu y’Amajyepfo.

Related posts

Umushumba Mukuru wa ADEPR yifurije umuryango nyarwanda Noheri nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2022.

N. FLAVIEN

Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka umuriro mu bice bigenzurwa na M23.

N. FLAVIEN

Rusizi: Kwikanga inkongi y’umuriro byatumye muri Kaminuza ya Kibogora bamara isaha bahagaritse amasomo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777