Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Musanze: Urubyiruko 160 rufite ubumuga rwahigiye kwiteza imbere binyuze mu makoperative.

Abasore n’inkumi 160 bafite ubumuga baturutse mu turere tune ari two Rutsiro, Rubavu, Musanze na Burera bagomba kubakirwa ubushobozi, ibizabafasha kwishyira hamwe mu matsinda mato azabafasha kugera ku makoperative batezeho kubafasha kwiteza imbere babikesha ubufatanye hagati yabo maze ngo n’Igihugu kikabyungukiramo muri rusange.

Ibi byatangarijwe mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025 mu mahugurwa ahuje icyiciro cya mbere cy’abantu 20 muri uru rubyiruko muri gahunda ya ‘Turengere abafite ubumuga’ igamije guteza imbere abafite ubumuga harimo nko kuzamura imibereho yabo, kubakorera ubuvugizi hahindurwa imyumvire ya Sosiyete, hibandwa cyane ku guteza imbere ibikorwa by’abantu bafite ubumuga haba ari ababyeyi b’abana bafite ubumuga, abantu bafite ubumuga ubwabo, hanatezwa imbere imishinga yabo.

Dr. Nicodème Hakizimana, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga bw’Uruhu, OIPPA, avuga ko uyu mushinga wa ‘Turengere abafite ubumuga’ ushyirwa mu bikorwa n’Imiryango ine, yose ikaba ifatanya mu kuzamura imibereho y’urubyiruko rwo mu turere umunani kugirango biteze imbere bityo banateze imbere Igihugu cyabibarutse aho kuba umuzigo muri rubanda no ku gihugu.

Yagize ati: “Twateguye amahugurwa y’urubyiruko rufite ubumuga. Abantu 160 bose hamwe mu turere tune bibumbiye mu matsinda tukaba dushaka kubahugura kuko abenshi mu rubyiruko bakenera Serivisi mu bigo by’imari ariko bakagira ikibazo cyo kubura ingwate. Kuba batabona ingwate rero bituma batagera kuri serivise z’imari ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo babashe kwiteza imbere banateze Igihugu cyabo imbere. Turifuza ko rero bishyira hamwe tukabafasha ku buryo bazagera kuri Koperative.”

Yashimangiye ko kandi nyuma y’aya mahugurwa uru rubyiruko ruzagenda rugahugura abandi, bityo bakarushaho gukora kinyamwuga. Ati: “Mbese aya matsinda agiye kumurikirwa. Urubyiruko rufite ubumuga rugiye kuva mu bukene ku buryo twizeye ko muri utu turere tune ubukene bugiye kugabanyuka biturutse ku mirimo tugiye guhanga, tukagabanya ubushomeri mu rubyiruko ndetse tukazaba dufashije Leta mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko no kugabanya ubukene muri rusange.”

Nyiransabimana Béatrice wo mu kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze ufite ubumuga bwo kutabona, ashima cyane aba bafatanyabikorwa akavuga ko bagiye kurushaho gukora kinyamwuga maze bakagera kuri Koperative babikesha inkunga bagiye guhabwa ngo bakaba bizeye gukirigita ifaranga.

Maniraguha Vincent wo mu murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera akaba afite ubumuga bw’ingingo, ashimangirako aya mahugurwa azabungura ibyo batari bazi maze nabo ngo bakazasangiza abandi ibyo bayakuyemo. Ati: “Iyi nkunga izadufasha kwagura ibikorwa twari dusanganywe bityo bizagere kuri benshi ndetse Igihugu nacyo kizabyungukiremo turusheho kwiteza imbere.”

Gahunda yiswe ‘Turengere Abafite Ubumuga’ ikorera mu turere umunani, ikaba ishyirwa mu bikorwa na: Hand in Hand for Development (HIHD) ikorera muri Rubavu na Burera, AIMPO wita ku mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka ikaba ikorera mu karere ka Bugesera n’aka Gicumbi, ISDO; Umuryango ufasha abantu bafite ubumuga ukaba ukorera muri Muhanga na Karongi ndetse na OIPPA ikorera muri Musanze na Rutsiro muri iyi gahunda ya ‘Turengere Abafite Ubumuga’. Kuri iyi nshuro hari guhugurwa 20, abandi nabo bakazahugurwa kugeza ku mubare 160.

Dr Nicodème Hakizimana uyobora OIPPA ashimangira ko guteza imbere urubyiruko uba uteje imbere n’Igihugu.
Urubyiruko 20 rufite ubumuga, ku ikubitiro rwahigiye kwiteza imbere binyuze mu kwibumbira mu makoperative.

Related posts

Minisitiri w’Intebe wa DR Congo n’abandi bayobozi bakuru beguye ku mirimo yabo.

N. FLAVIEN

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

N. FLAVIEN

USA: Abarenga 24 bamaze kwicwa n’inkongi y’umuriro.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777