Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iteganyagihe

DR Congo: Abarenga 30 bamaze kwicwa n’imyuzure i Kinshasa.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 04 rishyira kuwa Gatandatu tariki 05 Mata 2025 mu murwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa yateye imyuzure n’isuri byica benshi magingo aya abantu 33 bakaba ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi myuzure nk’uko byatangajwe n’inzego za Leta.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano ivuga ko 23 muri bo bapfuye ku wa Gatandatu, naho abandi 46 bajyanwa mu bitaro kubera gukomereka. Inzu nyinshi na zo zarengewe ndetse zitwarwa n’imyuzure muri Komine za Mont-Ngafula, Ngaliema na Barumbu ndetse uburyo bwo kubona amazi meza mu duce tumwe two mu ntara y’Umujyi wa Kinshasa bwarahagaze ku wa Gatandatu.

Mu itangazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Shabani Lukoo Bihango yavuze ko ku cyumweru abandi bantu 10 bapfuye ndetse ingo 200 zirengerwa n’imyuzure muri Komine za Limete, Matete na Masina. Yongeyeho ko kuri uwo munsi urujya n’uruza rwari rwahagaze mu muhanda munini uzwi nka boulevard de Lumumba mu gace ko ku kiraro cya N’djili.

Abategetsi bavuga ko bashyizeho uburyo buhuriweho n’inzego zitandukanye bwo guhungisha abibasiwe no kwegeranya amatsinda yo gutanga ubufasha bw’ibanze, nko kubonera abantu aho baba bikinze by’agateganyo. Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DRC yasubiyemo amagambo y’abaturage bavuganye na yo bayibwiye ko ubutabazi bwatangiye ku cyumweru bwakorwaga mu buryo bw’amaburakindi.

Bamwe bagiye nakoresha uburyo bwo kwirwanaho kuko ubutabazi bw’inzego zibishinzwe bwatinze kubageraho n’aho buziye bukorwa mu kajagari.

Radio Okapi yatangaje ko ahanini abakora ubutabazi bari urubyiruko rutuye muri utwo duce batwaraga abana ku ntugu zabo ndetse bagafasha abakuze kugenda mu mazi babarandase ngo batarohama, abandi bagakoresha uburyo bwabo bwo kwirwanaho nko kuryama hejuru y’imodoka n’ibindi nk’uko tubikesha BBC. Kugeza ubu, Minisitiri Shabani avuga ko hashyizweho ahantu hane ho kwita ku bibasiwe n’imyuzure n’isuri.

Aho ni: mu kigo Institut Lumumba: ahari kwitabwaho imiryango 115; ahitwa Kitomesa muri N’djili: ahari kwitabwaho imiryango 100; hakaba kandi Kimwenza: aho imiryango 70 irimo kwitabwaho; ndetse no ku kibuga cy’umupira w’amaguru ‘Stade Tata Raphaël’ ahari kwakirirwa abantu
Minisitiri Shabani yamenyesheje abaturage ko Leta irimo kwita kuri aya makuba “mu buryo bukwiye” muri uyu mujyi utuwe n’abaturage miliyoni 17.

Muri kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) umwaka wa 2023, imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi nabwo byari byishe abantu nibura 176 muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bw’Igihugu icyo gihe Leta ikaba yaravuze ko iyo suri bayitewe n’u Rwanda kuko ngo abaturage bavuye mu Rwanda ari bo batemye ibiti mu mpinga z’imisozi bituma amazi y’imvura amanukana imbaraga nyinshi.

Inzu nyinshi zarengewe n’imyuzure mu murwa mukuru Kinshasa.

Related posts

Ibyo wamenya ku bitero Iran yaraye igabye ku gihugu cya Israel.

N. FLAVIEN

M23 ikomeje gufata FDLR na FARDC benshi mu mukwabu udasanzwe muri Goma.

N. FLAVIEN

DR Congo: Imyuzure yasize iheruheru imiryango 780 mu Mujyi wa Uvira.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777