Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Tshisekedi yatangaje akamuri ku mutima nyuma y’amagambo ya Perezida Kagame amushinja kwiba amatora[Video].

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavuze ko mu gihugu cye bahisemo “guca igitugu”, mu magambo agaragara ko ari ugusubiza Perezida  Paul Kagame, uherutse kuvuga ko Tshisekedi yibye amatora kuko atigeze atorwa.

Mu ijambo rye ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025 ubwo yari mu muhango wo gusangira no kwifurizanya umwaka mushya muhire n’abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri DR Congo, Tshisekedi yavuze ko mu gihugu cye “ukwemerwa kw’ubutegetsi gushingira ku matora”.

Ati: “Mu gihugu cyacu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo twakoze amahitamo adasubirwaho yo guca igitugu no kubaka demokarasi ihuriwemo na bose bya nyabyo.”

Atavuze u Rwanda mu izina cyangwa Perezida Kagame, Tshisekedi yongeyeho ati: “Bitandukanye n’ibindi bihugu, aho amatora asa n’amasubiramo y’ibintu byanditswe mbere, hamwe n’abo muhangana batoranyijwe mbere mu buryo bwitondewe, kugira ngo  ibiva mu matora ntibihinduke, amatora yo muri DR Congo ni urubuga rufunguye, aho buri jwi rifite agaciro, aho buri muturage ashobora kurushanwa, ndetse aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite umwanya wabo.”

Yakomeje agira ati: “Urwo rugero, rwose rugifite ibishobora kunozwamo, ubu ni ikintu gifatirwaho urugero kuri demokarasi nyinshi zirimo gutera imbere muri Afurika no ku Isi.”

Ni bwo bwa mbere Perezida wa DR Congo agize icyo avuga ku mugaragaro nyuma yuko ku mugoroba wo ku wa Kane Perezida Kagame avugiye mu muhango wo gusangira n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ko Perezida Tshisekedi atigeze atorwa na rimwe, haba mu matora yo mu 2018 no mu matora aheruka yo mu 2023.

Avuga ku matora, Kagame yagize ati: “Rero abantu batubwira ko bashaka demokarasi ahantu hose, bashishikariza amatora. Umuntu urimo guteza ibibazo muri ibi bintu ndimo kuvuga biri hagati y’u Rwanda na DRC, nta na rimwe yigeze, inshuro ebyiri [azerekana n’intoki z’ikiganza cy’iburyo], atorwa.”

Yakomeje agira ati: “Kandi ibyo murabizi. Murabizi [rwose]. Ariko iyi ni yo mpamvu nari ndimo kuvuga ko ibimenyetso nta cyo bivuze [nta cyo bibabwiye], ibintu byabayeho by’ukuri nta cyo bivuze, ibivugwa nta cyo bivuze, [ikigize icyo kivuze] ni icyo mutekereza gusa ko kibareba muri ako kanya mu nyungu zanyu, [naho] ibisigaye nta cyo bivuze.

“Uyu mugabo Tshisekedi nta na rimwe yigeze atorwa, ku nshuro ya mbere, habe na busa, kandi murabizi. Rero nta kintu [gishya] ndimo kubwira umuntu n’umwe, uretse gusa ko mutabivuga ku mugaragaro, jyewe nkaba ndimo kubivuga ku mugaragaro. Iryo ni ryo tandukaniro ryonyine. Murabizi [namwe].

“Ku nshuro ya kabiri, nta kintu na kimwe cyigeze kiba, kandi murabizi. Rero ni izihe ndangagaciro murimo kutubwira, mukubitira abantu bamwe, nuko abandi bo mukaba mutazi icyo gukora [kubakoraho]? Rero mukibwira ko ibyo mbibona ubundi rwose nkabibubahira? Cyangwa nkumva n’ibyo mumbwira bidafite icyo bivuze?”

Perezida Kagame yavuze ko adashobora kwitwara uko Ibihugu bikomeye bishaka ko yitwara mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC kuko ababimusaba kibagiraho ingaruka nkeya mu gihe we kimugiraho ingaruka zikomeye. Ati: “Ni ugupfa no gukira kuri jyewe no ku baturage banjye.”

Asa nk’uwishyura kuri ibi, Perezida Tshisekedi yongeye gusaba amahanga kureka amagambo ahubwo agafatira ibihano u Rwanda nk’uko BBC yabitangaje.

Ni ubwa mbere Perezida Kagame na Tshisekedi bakoresheje amagambo akakaye cyane ku mugaragaro kuva uyu mwaka watangira, nyuma yuko inama yari yitezwe kubahuza i Luanda muri Angola mu kwezi kwa 12/2024 ku buhuza bwa Perezida w’Angola, yari yitezwe kugeza ku masezerano y’amahoro, itabaye ku munota wa nyuma.

Ibihugu bikomeye birimo USA n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) biherutse kongera gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo, aho bivuga ko zifasha umutwe  wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ugenzura ibice binini byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ukaba uherutse gufata Masisi Centre yababaje ibi bihugu.

M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bwayo nk’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda, biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, ivuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko butazigera buganira na M23, ko ahubwo bwaganira n’u Rwanda rufasha uwo mutwe. Ariko leta icyuye igihe ya Amerika iherutse kuvuga ko “nta nzira ihari iganisha ku mahoro itarimo ibiganiro hagati ya leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro, irimo na M23”.

Mu itangazo ryo ku wa gatatu, Amerika yongeye gusaba u Rwanda gukura abasirikare barwo n’ibikoresho ku butaka bwa Congo, inasaba abategetsi ba Congo kureka imikoranire n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda, wafatiwe ibihano na EU, Amerika na ONU, urwanya ubutegetsi bwa Kigali ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Tshisekedi ari we ukomeje kubangamira amahoro muri aka karere kandi ko atigeze atsinda amatora.

Related posts

M23 ivuga ko isaha iyo ari yo yose ishobora kwigarurira Umujyi wa Bunagana.

N. FLAVIEN

Amajyaruguru: Bakebuwe ku kugira isuku ihagije mu kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende.

N. FLAVIEN

Major Willy Ngoma wa M23 na Col Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777