General David Musuguri wigeze no kuba umugaba w’ingabo za Tanzania, akaba ari nawe wayoboye urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amini Dada yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 ku myaka 104 y’amavuko.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania uyu musirikare mukuru avukamo akaba ari naho yabarizwaga, avuga ko uyu mu jenerali yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Mwanza aho yari amaze igihe avurirwa uburwayi bufitanye isano n’izabukuru.
General David Musuguri yamaze imyaka 46 akorera igisirikare cya Tanzania, yabayeho umugaba w’ingabo z’iki gihugu imyaka 8 (kuva mu 1980 kugera mu 1988 igihe yasezerewe mu ngabo.
Mu mwaka wa 1978 iyi ndwanyi karundura yayoboye ingabo za Tanzania zahiritse ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amini Dada wahoze ari Perezida wa Uganda, nyuma yo gushotora Tanzania akohereza ingabo ze mu gace ka Kyaka kari mu ntara ya Kagera.
Hari andi makuru avuga ko uyu munyagutugu Idi Amini Dada yigeze kuba umunyeshuri wa General David Musuguri ubwo yari umwalimu utanga imyitozo ya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Kahwa kiri i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Intambara zikomeye uyu Gen Musuguri yarwanye, zirimo iya kabiri y’Isi, intambara yo muri Madagascar, intambara ya Kagera ndetse n’urugamba rwo mu misozi ya Simba.
