Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubuhinzi zahawe ba minisitiri bashya.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho Dr. Mark Bagabe Cyubahiro agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr. Mugenzi asimbuye bwana Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu ugushyingo 2022 ubwo yasimburaga bwana Gatabazi JMV. Bwana Musabyimana yari yagiriwe icyizere agaruka muri Guverinoma yarahiye muri Kanama 2024.

Dr. Mugenzi Patrice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), akaba ari impuguke mu micungire y’ubuhinzi bubyara inyungu, afite uburambe bw’imyaka 15 mu kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umujyanama, umushakashatsi, ndetse n’inzobere mu micungire y’imishinga itandukanye, cyane cyane yita ku bushakashatsi ku mibereho myiza, isesengura ry’imikoranire mu bucuruzi, n’iterambere ry’icyaro.

Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu micungire y’ibigo, ubukungu, n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Musafiri Ildephonse, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Amarushanwa n’Ubwiza bw’Ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Mbere yaho, Dr. Bagabe yayoboye ibigo bitandukanye bya Leta, birimo Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Dr. Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry’ubuhinzi, no mu micungire y’ubuziranenge.

Yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi, no mu kubaka urwego rw’ubuziranenge muri Afurika.

Dr. Bagabe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza. (Igihe)

Dr Patrice Mugenzi wahawe kuyobora MINALOC/Photo Internet
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/Photo Internet.

Related posts

EURO 2020: Mu mibare, dore ibyo wamenya ku makipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma

N. FLAVIEN

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirahakana gukorana na ‘Wagner Group’.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwinjije asaga miliyari 1 y’amadorali avuye mu mabuye y’agaciro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777