Hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho ateye ubwoba agaragaza imirambo myinshi irimo n’iyambaye ubusa, bikaba bikekwa ko abagera kuri magana baba barishwe, ni nyuma y’uko ku wa mbere Me Samuel Mbemba, ministiri wungirije w’ubutabera yatangaje ko mu guhagarika abashakaga gutoroka Gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo hapfuye imfungwa ebyiri.
Minisitiri w’ubutegetsi ariko yemeje ko abaguye mu gikorwa cyo kugerageza gutoroka Gereza ari imfungwa 129. Amashusho yakwiriye ku mbuga yerekana imfungwa zigendagenda hejuru y’imirambo myinshi zivuga amagambo y’akababaro, zinenga inzego z’umutekano kwica bagenzi babo bangana gutyo nyuma y’uko mu gicuku cyo ku wa mbere muri gereza ya Makala humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.
Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, bwana Patrick Muyaya, yahise yahise atangaza ku rubuga X ko ari “igikorwa cyo kugerageza gucika gereza nkuru ya Makala”, yongeraho ko inzego z’umutekano “ziri maso kandi zihari ngo zigarure ituze n’umutekano”.
Amashuho ateye ubwoba n’agahinda asa n’ayafatiwe muri gereza agaragaza imirambo akimara gukwira hirya no hino, inama y’igitaraganya y’inzego z’umutekano n’abandi bategetsi mu murwa mukuru Kinshasa yahise iterana maze minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jacquemain Shabani Lukoo atangaza ko abapfuye muri Gereza nkuru ya Makala ari 129 barimo 24 bishwe n’amasasu ngo abandi bakicwa n’umubyigano no gukandagirana.
Shabani yavuze ko benshi mu bapfuye bazize “kubura umwuka” nyuma y’umubyigano ukabije, kandi ko abandi 59 barimo kuvurwa ibikomere. Yatangaje ko ahagana saa munani z’ijoro ku wa mbere imfungwa zo muri iyo gereza zatwitse inzu y’ubutegetsi ahabikwa amadosiye, ububiko bw’ibiribwa, n’aho bavurirwa.
Umwe mu bakozi ba gereza yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters by’abongereza ko nta mfungwa n’imwe yaba yabashije gutoroka muri icyo gikorwa. Reuters imusubiramo agira ati: “Ababigerageje bose ndetse n’izindi nzirakarengane nyinshi barishwe”.
Mu busanzwe, Gereza nkuru ya Makala ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1,500 ariko amakuru ava mu nzego zitandukanye yemeza ko kuri ubu ifungiwemo abagera ku bihumbi 12 (12,000) biganjemo abategereje kuburanishwa, nk’uko bivugwa na Amnesty International muri raporo yayo iheruka kuri DR Congo.
Si ubwa mbere muri iyi Gereza nkuru ya Makala habaye igikorwa nk’iki cyo kugerageza gutoroka kuko uretse ibi byabaye ku wa Mbere hari ukundi gutoroka gukomeye kwabaye mu 2017 aho abantu bitwaje intwaro bateye iyi gereza ya Makala bigatuma abasaga 4,000 bari bafunze batoroka.

