Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Gakenke: Amashirakinyoma ku makuru y’umuturage byavuzwe ko yishe ingwe akaba anarembeye kwa muganga.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, ku mbugankoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru yemeza ko umuturage witwa Niyikorurukundo Flavien w’imyaka 23 ukomoka mu mudugudu wa Mutanda, Akagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke yivuganye ingwe ubwo yari ije kurya inkwavu ze, kuri ubu ngo akaba arembeye mu kigo nderabuzima cya Muramba [Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko kitaba mu karere kabo], aho asaba ubuyobozi ko bwamufasha akivuza kuko nta mikoro afite ahagije.

Aya makuru yakomeje kwibazwaho na benshi bibaza ukuntu umuntu yakwifasha ingwe akayica, hakanibazwa aho yaba yaravuye kuko izi nyamaswa ziboneka hacye mu Rwanda cyane cyane mu mashyamba ndetse zikaba zinatinyitse cyane, maze ubuyobozi bw’Akarere buyanyomoza bugira buti: “Aya makuru ntabwo ari ukuri, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Icyongeyeho nta kigo nderabuzima cyitwa Muramba kibarizwa muri Gakenke”.

Umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine, niba koko uwo muturage wo mu murenge wa Cyabingo yaba yarishe ingwe nk’uko bivugwa ndetse ko koko yaba ari mu bitaro, mu butumwa bugufi uyu muyobozi abihakana yivuye inyuma agira ati: “Byose ni ibihuha nta kuri kurimo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo, yahamirije AMIZERO.RW ko uyu muturage ukomoka mu mudugudu wa Mutanda, Akagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo yamubwiye ko kuwa kabiri babonye igisimba kije kurya inkwavu, baragikingirana, maze ngo afata umurizo w’icyo yise ingwe, akubita ku gikuta kirapfa aragihamba. Ngo ibi byabateye kwibaza maze bajya aho avuga yagihambye, basanga icyo avuga ko ari ingwe yishe ari injangwe.

Yahamije ko kandi uyu muturage atigeze ajya kwa muganga kuko ngo bishoboka ko ari imitwe yahimbye ashaka ko mushiki we uba mu mujyi wa Musanze amuha amafaranga. Gitifu Valensine yaduhamirije ko nta ngwe yigeze yica kuko ngo n’injangwe yaberetse batahamya ko ari iyo yishe koko kuko yabanje kubacuragiza cyane, ibugaragara ko hari ikindi yari agamije atangaza aya makuru mahimbano ko yishe ingwe.

Ibyo wamenya ku nyamaswa y’ingwe.

Ingwe ni inyamaswa y’indyanyama ishyirwa mu muryango w’injangwe nini zo mu bwoko bita Panthera, ikaba imwe mu nyamaswa zihorana umujinya. Muri uyu muryango niho abahanga mu by’ubushakashatsi bashyize intare (Lion), Tijeri (Tiger), Jagwari (Jaguar) n’izindi ngwe ziba ahantu hakunze kugwa urubura.

Iyo witegereje neza izi njangwe, zigaragaza ibintu byinshi zihuriyeho harimo n’imyitwarire. Nyamara ariko abashakashatsi banagaragaje ko hari ibimenyetso byerekana ko yaba Jagwari cyagwa intare byegereye cyane Ingwe. Ingwe niyo njangwe iboneka ahantu henshi ku Isi ugereranyije n’ubundi bwoko bibarizwa mu muryango umwe. Ziboneka muri Afurika yose haba munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Afurika y’Amajyaruguru.

Ingwe kandi ziboneka no mu burasirazuba bwo hagati, mu majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya kimwe no mu majyaruguru ya Aziya. Ku mugabane wa Aziya, Ingwe ziganje mu burasirazuba bw’Ubuhinde, gusa mu buryo butunguranye zanabonetse muri Indoneziya ahitwa Java. Ku mugabane w’Iburayi, ingwe zahabonetse mbere y’imyaka ibihumbi 11 ishize.

Ingwe ishobora kuba ahantu hatandukanye rimwe na rimwe zikaba n’ahantu utatekereza ko zaba aha twavuga nko mu mikenke, mu mashyamba agwamo imvura nyinshi nko mu Ishyamba rya Nyungwe, ahari ibiti bike nko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zikaba ziba mu butayu bwa Karahari, zinaboneka mu Burusiya ahantu hakonja cyane hitwa Amur (Freezing Amur region of Russian).

Ingwe ni inyamaswa igira ubuhanga buhanitse mu kwihisha, dore ko zo zinashobora kuba mu duce bigaragara ko izindi ndyanyama nini bibarizwa mu muryango umwe zashizemo. Hari aho usanga ingwe ziba ahaba abantu, gusa zikagira uko zihaba ari nako zibihisha kandi bigakunda, aha twavugamo nko mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ndetse n’indi mijyi imwe n’imwe yo muri Afurika, mu Buhinde n’ahandi aho usanga zikora nijoro zishakisha imbwa z’ibihomora.

Ingwe y’ingabo yakuze neza ishobora gupima ibiro bigera kuri 60 (60Kg), ikagira igihagararo kireshya na santimetero 65 uhereye ku ntugu zayo. Ingore ikuze neza akenshi iba ari ntoya ku buryo usanga ari nka bitatu bya kane by’ingabo ikuze neza, kuko usanga zifite nk’ibiro 40 zigapima santimetero 50 z’igihagararo, ufatiye ku ntugu.

Ugereranyije na za Jagwari, Puma na za Tijeri, ingwe usanga zifite umubyimba utandukanye bitewe n’aho ziba ndetse n’ibyo kurya zihabona. Muri rusange ingwe ziba ahantu hafunguye, zikunze kuba nini ugereranyije n’iziba mu mashyamba. Ingwe zo mu biraro zishobora kubaho imyaka igera kuri 20. Kugeza ubu nta gihe kizwi ingwe imara mu cyanya kamere , gusa hari ingwe y’ingore yakurikiranywe igihe kirekire ku buryo yamaze imyaka igera kuri 16.

Ingwe ni inyamaswa ikunda guhiga kandi ikagenda yonyine, gusa hari ubwo igaragara iri kumwe n’ingore yayo cyane igihe biri mu gusenzanya cyangwa ikagaragara iri kumwe n’ibibwana na nyina. Ingwe zihanahana amakuru hagati yazo, zikoresheje amaso yazo cyangwa kurebana, ziharagata ibiti zibyanduza mu rwego rwo gushyiraho ibimenyetso, zikoresheje amaguru y’inyuma. Ikindi ni uko ingwe zisohora ijwi rimeze nk’urukero rukera kandi iri jwi rikaba rishobora kumvikanira mu ibirometero hagati ya 2 na 3 .

Ingwe zihiga nijoro, icyakora zishobora guhiga ku manywa iyo nta banzi benshi bari mu gice zihigiramo nk’intare. Impamvu zikunda guhiga nijoro ni uko inyamaswa zihigwa akenshi zidakora nijoro kubera ko ziba zaruhutse. Intera ibadukiramo ikurikiye umuhigo ni ukuvuga hagati yayo n’icyo igiye gufata, iba ari ngufi ku buryo iba iri munsi ya metero icumi.

Nyuma yo gucakiza ibikonjo by’imbere, yica inyamaswa nini iyirumye umuhogo, mu gihe iyo ifashe inyamaswa ntoya, iyiruma hejuru ku ijosi. Ingwe ishobora kubwegeka igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka, nyuma y’iminsi hagati ya 96 na 102 ibwegetse, ingore ibwagurira mu masenga no mu bihuru by’imfunganwa cyangwa mu bitare byisatuye .

Akenshi zibwagura ibibwana bibiri, ariko mu buryo budakunze kubaho hari ubwo zibwagura ibibwana bigera kuri bitandatu.Iyo yagiye guhiga isiga ibibwana byayo, akaba ariyo mpamvu ihitamo kubwagurira ahantu yizeye ko nibura hatekanye ku buryo abanzi/ibyishi batapfa kuhabona bakabyica. Ikibabaje ni uko 50% by’ibibwana by’ingwe bipfa mbere y’umwaka umwe bivutse.

Muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu burasirazuba bw’u Rwanda, ingwe ziba ahantu hose gusa zikunda kwihisha uretse abajya gusura bakunze kuzibona mu gihe cy’amanywa iyo ziryamiye mu biti, abandi bakazibona iyo bari gusura nijoro igihe ziba ziri guhiga. Zikunze kugaragara zica inyamaswa zirimo inyamugeri, imparage zikiri nto, imbogo z’ibyana, n’izindi. Ahantu hakunze kuboneka ingwe ni mu bibaya bya Kilala, Muhana, Nyamwashama, mu gice cya Nyamatete, Magashi, mu bice bigana Pêcherie, mu rw’ingwe, n’ahandi hatandukanye akenshi kandi ziboneka zitunguranye kuko bigoranye kuvuga ko ugiye kureba ingwe.

Ingwe ni imwe mu nyamaswa zitinyitse kandi ihorana umujinya ku buryo hari abemeza ko amaso yayo aba acanye nk’amatara.
Inyamaswa bwana Niyikorurukundo yerekanye avuga ko ari yo yishe (iyo yise ingwe yamuriraga inkwavu).

Related posts

PNL: AS Kigali yihereranye Police FC ku Mahoro, Musanze FC yihanagurira amarira i Rubavu

N. FLAVIEN

Wisdom Schools: Coronavirus yadukomye mu nkokora ariko ntiyatugamburuje.

N. FLAVIEN

Musanze: Umwihariko w’abatuye Akagari ka Mpenge mu kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777