Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Abarwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende bagaragaye mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC cyatangaje ko abantu babiri barwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, bagaragaye mu Rwanda, ibivuze ko iyi ndwara yamaze kugera mu gihugu.

Aba bantu iyi ndwara izwi nka ‘Monkeypox’ yagaragayeho, ni abari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyo cyorezo kimaze iminsi gica ibintu, bikaba bikekwa ko ari ho baba barayanduriye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko ababonetse ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34.

Yagize ati: “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye”.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Rwagasore yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune”.

Yavuze ko hashyizweho itsinda ry’abaganga riri gusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.

Ati: “Ni nako twabashije gutahura umurwayi twasanze afite ibimenyetso, akigera ku mupaka turakurikirana turamuvura.”

Nubwo iyi ndwara idakunze guhitana abantu cyane, izahaza uyirwaye ari nayo mpamvu abaturage basabwa kwitwararika.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika niwo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445. (Igihe)

Related posts

Ingabo za Uganda zinjiye mu gace gatuwe n’abahema muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Nyabihu: Urubyiruko rwasabwe kuzibukira ibiyobyabwenge rugahanga amaso umurimo.

N. FLAVIEN

Konti ya Twitter y’uwitwa ‘Minister of Happiness’ yafunzwe mu buryo bw’amanzaganya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777