Komisiyo y’Igihugu y’amatora, NEC kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, yemeje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.
NEC yemeje ko amajwi ya burundu agaragaza ko Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yatowe n’abanyarwanda agatsindira kuyobora u Rwanda ku majwi 99,18%.
Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR/Green Party, Dr Frank Habineza bari bahanganye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yagize amajwi 0,50%, mu gihe Umukandida wigenga Philippe Mpayimana we yagize amajwi 0,32%.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yaboneyeho gushimira Abanyarwanda bose uruhare bagize mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu gihugu imbere no mu mahanga.
Yashimiye by’umwihariko Imitwe ya Politiki n’Abakandida bigenga uruhare n’uburyo bitwaye mu bikorwa by’amatora.
Iti: “Turashimira kandi abakorerabushake b’amatora n’abafatanyabikorwa bose barimo inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, imiryango itari iya Leta, indorerezi, n’itangazamakuru ku bufatanye bagaragaje mu migendekere myiza y’aya matora.”


