Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Perezida Kagame yemereye abaturage ko azaza bagasangira ikigage.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yemereye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baturutse mu turere twa Gakenke, Rulindo, Burera n’abaturutse ahandi mu gihugu bahuriye kuri Site ya Nemba mu karere ka Gakenke, ko nyuma y’amatora azagaruka bagasangira ikigage.

Ubwo yari kuri Site ya Nemba kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba asanzwe ari na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanyuzwe n’ukuntu abanyamuryango bitabiriye ari benshi kandi basobanutse, avuga ko atewe ishema no kubagira, avuga ko igihango bafitanye gikomeza kumutera icyizere ko kuri ya tariki bazabikora neza.

Imbere y’imbaga y’abanyamuryango basaga ibihumbi 200, Chairman Paul Kagame yabajije abaturage niba aka gace kabonekamo amasaka. Ati: “Harya aha mugira amasaka? Ubu se muzi kwenga neza ikigage? Niba mubizi rero nyuma y’amatora nzagaruka manze ndebe ko muzi kwenga koko, ubundi dutarame twinywera ikigage”.

Mu buhamya bwabo, Mukamerika Marie Rose na Mureshyankwano Marie Rose, bagaruyse ku iterambere ry’umugore bavuga ko cyera umugore yari azwiho gukora imirimo yo mu rugo no kubyara gusa ariko ubu ababyeyi bateye imbere n’abatarize amashuri ubu barakataje aho umugore akomeje kugira uruhare mu bimukorerwa, bakaba banatanze ubuhamya bwa byinshi bimaze gukorwa muri aka gace.

Aha kuri Site ya Nemba yiyamamarije uyu munsi, ni aha gatatu mu ntara y’Amajyaruguru, hakaba aha 17 mu gihugu hose. Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza(tariki 22 Kamena 2024), yiyamamarije kuri Site ya Busogo mu karere ka Musanze, ubwa kabiri yiyamamariza kuri Site ya Gicumbi, hari ahantu ha 16 mu gihugu hose (tariki 09 Nyakanga 2024).

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, asigaje kwiyamamariza ahantu habiri mu mujyi wa Kigali harimo Site ya Bumbogo mu karere ka Gasabo aziyamamarizaho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga na Site ya Gahanga mu karere ka Kicukiro aziyamamarizaho ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ari nawo munsi wa nyuma wo kwiyamamaza.

Abasaga ibihumbi 200 bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Perezida Kagame na Madame Jeanette Kagame bishimiye uko bakiriwe mu Gakenke.
Ababyeyi bari bateguye bijyanye n’umuco nyarwanda.
Aha i Nemba, Chairman Paul Kagame yasuhuje umwana wari wakereye kumwakira.

Related posts

Burundi: Umunyamakuru Sandra Muhoza yasabiwe igifungo cy’imyaka 12.

KALISA

Gufuha byatumye umusirikare wa FARDC yica mugenzi we n’abasivile babiri nawe ahita yiyahura.

N. FLAVIEN

Israel: Umukuru wa Guverinoma Benjamin Netanyahu mu ihurizo rya politiki ikomeye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777