Amizero
Uncategorized

APR FC yatsinze Kiyovu Sports yegukana igikombe cya 22 cya Shampiyona.

APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, kikaba Igikombe cyayo cya 22 yibitseho.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa nk’uko tubikesha Umuseke.

APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ihite yegukana igikombe cya Shampiyona, nyuma y’uko yashoboraga kugitwara mu mikino ibiri iheruka, ariko inganya na Muhazi United ndetse na AS Kigali.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Amakipe yombi yatangiye umukino akinira hagati mu kibuga cyane.

APR FC guhera ku munota wa 10 w’umukino yatangiye gusatira izamu ry’Urucaca ariko kumenera mu bwugarizi bwarwo bikaba ingorabahizi.

Yahise itangira kugerageza amashoti y’inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko abarimo Ruboneka na Bacca amashoti bateye agakurwamo n’umunyezamu Nzeyurwanda urindira Kiyovu Sports.

Ni na ko kandi Rutahizamu Alfred Leku na Kilongozi Richard bageragezaga gushakira igitego Kiyovu Sports, ariko umunyezamu Pavelh Ndzila akabyitwaramo kigabo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iy’indi.

APR FC yatangiye neza igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza, ndetse biza kuyihira ku munota wa 51 ubwo Mugisha Gilbert yafunguraga amazamu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Nzeyurwanda ntiyamenya uko bigenze.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Kiyovu Sports yahise ikora impinduka zihuse, ikuramo Nizeyimana Djuma, ishyiramo Muhozi Fred ngo irebe ko yagombora. Urucaca rwakomeje gushaka uko rwabona igitego, APRFC nayo ariko ikomeza kuba ibamba.

APR na yo yakoze impinduka za mbere mu mukino, Nshimirimana Ismael Pitchou asimburwa na Niyomugabo Claude.

Ni na ko kandi Kiyovu Sports yakuyemo Nizigiyimana Karim Makenzi asimburwa na Tuyisenge Hakim.

Ahagana ku munota wa 88, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yahaye umwanya Niyonkuru Ramadhan, ku ruhande rwa APR na ho bakuramo Kwitonda Alain Bacca asimbuzwa Bizimana Yannick.

Iminota ine yongeweho ku mukino ntacyo yigeze ihindura kuko umukino warangiye APR ibonye intsinzi y’igitego 1-0, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ni ku nshuro ya gatanu yikurikiranya iyi kipe yambara umukara n’umweru itwara Shampiyona kuva mu 2020, kikaba kandi Igikombe cya 22 cya Shampiyona yegukanye kuva ishinzwe mu 1993, mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995.

Related posts

Umuhinzi yatumye Ububirigi bwigarurira ubutaka bw’Ubufaransa

N. FLAVIEN

Israel: Ukuriye ubutasi bwa gisirikare yeguye ku mirimo ye.

N. FLAVIEN

Akamaro ko kunywa amazi mu gitondo ukibyuka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777