Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima Umutekano

Colonel Ruhinda Gaby wayoboraga Umutwe w’abakomando ba FDLR yapfuye amarabira.

Inkuru yamaze kuba kimomo ko Colonel Ruvugayimikore Protogène wakundaga kwiyita amazina atandukanye ariko akaba yaramenyekanye cyane ku izina rya Col Ruhinda Gaby, uyu akaba yayoboraga Umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR FOCA (CRAP), yapfuye urupfu rwateye benshi kwibaza bakurikije uko yari atinyitse ndetse arinzwe bikomeye.

Amakuru y’urupfu rwa Col Ruhinda yatangiye gucicikana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, aho bamwe bemezaga ko yishwe na M23, abandi bakemezako yazize ibikomere yakuye mu mirwano na M23, gusa abandi nabo bakemeza ko yazize ibisasu yatezwe mu buriri bikamuturikana.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bari hafi ye, avuga ko Col Ruhinda Gaby atarashwe na M23 nk’uko bamwe babivuga ko ahubwo ubwo yageraga muri kimwe mu birindiro bye byo muri Teritwari ya Nyiragongo kuwa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, yagiye mu bwogero, yavamo akaza kuryama, akigera mu buriri ngo agaturikanwa n’ibisasu bibiri.

Bivugwa ko ngo hari abamuteze ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa gerenade (grenade), maze ngo akiryama bikamukomeretsa bikomeye mu mutwe no munda ku buryo ngo yajyanywe kwa muganga bisa nko kurangiza umuhango.

Uyu mugabo wagiraga ibirindiro bitatu kubera kutizera umutekano we, ngo agikomereka bikomeye yahise ajyanwa mu Bitaro mu Mujyi wa Goma, bagerageza kumwitaho ariko biranga biba iby’ubusa ahagana saa yine z’ijoro (22h00) ku wa Gatandatu ashiramo umwuka, umurambo we ukaba uri mu Bitaro byitwa Hôpital HILL AFRICA de Goma.

Byatangiye gukekwa ko Général OMEGA uyobora FDLR FOCA yaba yagize uruhare mu rupfu rwe kuko ngo uyu Ruhinda yari asigaye akunzwe cyane muri FDLR, bityo ngo akaba yashoboraga kuzamusimbura, ngo ibyaba byatumye amupangira yirinda ko nawe yazamutanga akamukura ku Isi y’abazima.

Gusa hari n’abandi bavuze ko ibivugwa ku rupfu rwa Ruhinda bikwiye kwitonderwa kuko ngo wasanga ari n’umugambi wacuzwe mu rwego rwo kujijisha amahanga, agasa nk’uwibagiranye ku ruhando mpuzamahanga kubera ibyaha aregwa nyamara ngo akaba yakomeza gukorana bya hafi n’Ingabo za Leta ya DR Congo dore ko ari we wahabwaga kuyobora urugamba aho rukomeye aho abasirikare be banarinda igice cy’umujyi wa Goma cyegereye u Rwanda.

Colonel Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda yari umwe mu barwanyi batinyitse mu Burasirazuba bwa DR Congo ku buryo iki Gihugu cyamufataga nk’inkingi ya mwamba mu kurwanya M23/Photo Internet.

Related posts

Urunturuntu hagati ya Kenya na DRC nyuma y’Ihuriro rishya ry’uwahoze ayobora Komisiyo y’amatora.

N. FLAVIEN

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 656 bahawe ipeti rya AIP [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Abarwanyi ba M23 bemeje ko bafashe Rutshuru yose, FARDC ibitera utwatsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777