Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu bane bo mu Itorero ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umushumba Mukuru w’iri Torero ry’Umwuka mu Rwanda.
Aba batawe muri yombi kuwa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, bakaba ari Pasiteri Karamuka Frodouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel na Nubaha Janvier, usanzwe ari umukirisitu muri iri torero.
Uko ari bane, bakekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.
Ibi byaha bakekwaho barabikoze ubwo bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’imihimbano basaba ko Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR yakweguzwa.
Mu ibazwa Rwamakuba Ezechiel na we ukekwaho iki cyaha, yiyemerera ko urwo rutonde rwa bamwe bivugwa ko ari abakirisitu b’Itorero ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Frodouard.
Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe, bahakana kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.
Mu gihe iperereza rikomeje, abakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano
RIB irasaba abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse kikaba gifite n’ibihano biremereye (Igihe).