Amakuru akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga nka Watsapp na X yahoze yitwa Twitter, aremeza ko Umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abacanshuro batandukanye bazifasha, wahanuye akadege katagira umupilote (drone) ka FARDC ubwo kari mu kazi kako mu bice bya Kalenga muri Kirolirwe biri kuberamo imirwano.
Bene izi ndege zitagira abapilote (drones), zifashishwa mu gufata amafoto/amashusho y’aho abasirikare ba M23 baherereye, zigatanga amakuru kuri FARDC nayo iyaha abacanshuro b’abazungu bakoresha intwaro zisaba ubumenyi bwihariye harimo na za ndege za Sukhoi-25 kuko ngo byagaragaye ko abakongomani batarazimenya neza.
Nko kuri Twitter ya Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa, hashyizwe ubutumwa bugira buti: “Mu bice bya Karenga, Kirolirwe n’ahahakikije hose, babyukiye ku muriro w’amabombe araswa na Guverinoma ya Kinshasa n’abambari bayo”.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Ingabo za M23 zizwi ku mpine ya ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise), zigitsimbaraye ku ihame ryo kurinda abaturage b’inzirakarengane bahunze ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu gusoza bugira buti: “Mu rwego rwo gushyira iherezo ku bikorwa nk’ibi bya kinyamaswa byica abantu, bigasenya amashuri, amavuriro n’ibindi, ingamba zikarishye zarafashwe n’ikimenyimenyi murabonako ingabo zacu zahanuye kamwe mu tudege tutagira abapilote (drone) ka FARDC”.
Imirwano ikomeye ikomeje kubera mu bice bya Kalenga no mu nkengero zaho kuko FARDC itigeze yiyumvisha uburyo aka gace ka Kalenga kayiciye mu myanya y’intoki ikaba ihora yifuza kukisubiza cyo kimwe n’agace ka Mweso kari ibirindiro bikomeye byarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro ndetse n’abasirikare benshi b’abarundi ariko abasirikare badasanzwe ba M23 bakakigarurira.
