Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Politike

Umuhanzi Justin yakoze mu nganzo ashima Perezida agira ati “Tukuri inyuma Paul Kagame” [VIDEO].

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, Nsengimana Justin wamenyekanye nka ‘JUSTIN w’I KINGOGO@Ngororero ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Tukuri inyuma Paul Kagame”, irimo amagambo ashimira Umukuru w’Igihugu ku byiza akomeje kugeza ku banyarwanda adasize n’abanyamahanga.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW, Nsengimana Justin yagarutse ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yashyize hanze, aho yagize ati: “Indirimbo ‘Tukuri inyuma Paul Kagame’ ni indirimbo igaragaza uburyo abanyarwanda bishimiye imiyoborere myiza ya Perezida wacu, aho usanga abaturage benshi nyuma yuko Perezida yemeyeko azongera kwiyamamaza muri 2024, intero n’inyikirizo yahise iba ‘Tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n’icyerekezo cy’iterambere mwaduhaye'”.

REBA INDIRIMBO ‘TUKURI INYUMA PAUL KAGAME’ YA NSENGIMANA JUSTIN:

Amagambo ari muri iyi ndirimbo agaragaza ko kubera ibikorwa yasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n’ibyikubye inshuro nyinshi, ngo abaturarwanda ndetse n’abatuye ahandi hatandukanye ku Isi bemeza ko imvugo ari yo ngiro, bikaba byigaragaza ko u Rwanda ari urugero rwiza ko ahari ubushake n’icyerekezo byose bishoboka.

Bamwe mu batanga ubuhamya kuri ibi, bemeza ko mu Rwanda umuturage yivuriza ku bihumbi bitatu umwaka wose binyuze mu buryo bw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), kuri ibi kandi hakiyongeraho ibikorwa byinshi by’iterambere byasaga nk’ibidashoboka mu Gihugu nk’u Rwanda cyanyuze mu mateka mabi y’ivanguramoko n’irondakarere byarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bwana Justin yemeza ko gukora iyi ndirimbo ari igitekerezo cyavuye mu banyarwanda batandukanye batuye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ndetse n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga nka X rwibumbiye mu itsinda “Muze turwubake nyuma yo kuzenguruka mu Turere dutandukanye “tugaragaza ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame”.

Akomeza avuga ko mu buhamya bw’abaturage batuye muri utwo Turere ngo bibanda cyane ku ijambo rigira riti “Perezida wacu bwite Tumuri inyuma, akomeze atuyobore, atugeze kuri byinshi kuko turacyamukeneye. 2024 Tumuri inyuma”, ngo ibi rero bikaba byaramwongereye imbaraga maze akora mu nganzo kugirango ashimangire ibyifuzo by’abaturage binyuze mu gihangano kuko cyo gishobora kugera aho ijwi ritagera.

Umuriro w’amashanyarazi ntukiri uw’abifite gusa nk’uko byahoze mbere, imibereho myiza y’abanyarwanda muri iki gihe ni yo yatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera, Leta yashyize imbaraga mu buhinzi bugezweho aho henshi hifashishwa imashini mu kuhira, ibituma umusaruro wiyongera, imidugudu igezweho yubakiwe abatishoboye, bakaba basaba Rurema bati “Nyakubahwa Perezida wacu twitoreye, Imana idufashe ikuduhere impagarike n’ubugingo ubundi ukomeze utuyobore kuko ibikorwa byawe birivugira”.

Kuva mu bwana bwe, umuhanzi Justin Nsengimana yakuze yumva afite impano yo kuririmba, gusa abitangira nk’umwuga mu mwaka wa 2017 mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yamenyekanye mu zindi ndirimbo zirimo izo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zirimo: Abandi (Ibitenge), Muvandimwe, Mama yaranyishe n’izindi zitandukanye akunze kuririmba agaruka kuri gahunda za Leta.

Justin NSENGIMANA hamwe n’urubyiruko rwiyise “Muze turwubake” ku mbuga nkoranyambaga.

Related posts

Afghanistan: Abanyamakuru bahiye ubwoba ko bashobora kwibasirwa n’Abatalibani.

N. FLAVIEN

General Marcel Gatsinzi wigeze kuyobora MINADEF yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka Entebbe muri Uganda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777