Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Iyobokamana Ubuzima Umutekano

Kenya: Amayobera ku bayoboke b’Itorero ry’imperuka bakomeje kwiyicisha inzara.

Umwe mu bantu 30 bafunzwe na Polisi y’Igihugu bakekwaho kugira uruhare mu Itorero rito ryo muri Kenya rishinjwa gushishikariza abantu kwiyicisha inzara nk’uburyo bwo kujya mu ijuru, nawe yapfuye, ibintu bikomeje kwibazwaho na benshi batumva neza iby’imfu zo muri iri Torero.

Joseph Juma Buyuka hamwe n’abandi bakekwa, yari yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu ntangiriro z’uku kwezi, mu kwamagana ifungwa rye. Yari yahise ajyanwa ku bitaro byo mu mujyi wa Malindi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, ari na ho yapfiriye.

Umushinjacyaha yamenyesheje urukiko rwo mu mujyi wa Mombasa, ukora ku nyanja y’Abahinde, ati: “Dukeka ko uwapfuye yapfuye kubera ibibazo bifitanye isano n’imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Icyo twakora gusa ni ugutegereza isuzuma rya muganga ryo kwemeza icyateje urupfu rwe”.

Nta n’umwe mu bakekwa, barimo n’umukuru w’iryo Torero Paul Nthenge Mackenzie, wari washyirirwaho ibirego kuko polisi igikora amaperereza. Mackenzie, wiyise pasiteri, hamwe n’abandi bakekwa, bikekwa ko bashishikarije abayoboke b’Itorero Good News International Church kwiyicisha inzara kugeza bapfuye.

Kuva mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, imirambo 336 ni yo yataburuwe mu mva ngufi mu ishyamba rya Shakahola. Abandi bantu barenga 600 baburiwe irengero. Abandi bantu babiri bakekwa bafunze, bamaze igihe bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, bagejejwe mu bitaro ari indembe.

Ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, urukiko rwitezwe gufata umwanzuro niba Mackenzie akomeza gufungwa muri kasho ya Polisi mu kindi gihe cy’iminsi 60.

Hapfuye benshi babwirwa ko nibapfa gutyo bazajya mu Ijuru/Photo Internet
Bamwe mu bayoboke b’Itorero ry’Imperuka muri Kenya bakomeje kwiyicisha inzara/Photo Internet

Related posts

UCL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye

N. FLAVIEN

Kwibuka30: Hatanzwe ikiruhuko rusange ku baturarwanda bose.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777