Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubushakashatsi Ubuzima

Ibyago bishobora kukubaho niba urara wambaye ikariso.

Benshi muri twe twumvako kurara wambaye icyo twita ubusa atari byiza, maze tukigira inama yo gushaka imyenda yo kurarana aho rimwe na rimwe iba inabangamiye bikomeye umubiri wacu. Ibi nyamara tubikora twirengagije ingaruka nyinshi zishobora kutugeraho kuko burya atari imyenda yose yabigenewe, bikaba bibi cyane ku makariso kuko aba atwegereye cyane.

Abagore bakunze kwambara n’ubusanzwe imyenda ibegereye bityo n’ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y’ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

Ibi birushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zishobora kuza zikomeye cyane. Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo ibyuya.

Uretse mikorobe zishobora kororokera mu myanya y’ibanga ndetse bigatera kwishimagura, haza kandi ibimeze nk’ibihushi cyangwa ise nk’imwe mu ndwara zongerwa no kurarana ikariso.

Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku mabya ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y’amabya.

Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

Intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk’uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe, ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka. Kurarana ikariso rero bikaba byongera ibyago byo kutabyara.

Ikindi ku bagabo ni icyerekeye DNA yo mu masohoro yabo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo barara bambaye amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana, ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza idashobora gutanga umwana.

Abahanga bakaba bemeza ko kutararana ikariso ari byiza kandi bifite ibindi byiza byinshi, gusa ngo niba utabasha kurara wambaye ubusa buri buri, ukwiye kwambara ikanzu yo kurarana(robe de nuit) cyangwa undi mwenda ariko utakwegereye kuko n’umubiri burya ukenera guhumeka no kwisanzura.

Kurarana imyenda y’imbere(amakariso) bigira ingaruka ku bagore ndetse n’abagabo/Photo Internet.

Related posts

Rayon Sports na APR FC zongeye gutombora ibigugu mu mikino nyafurika.

KALISA

Umunyabigwi Dennis Onyango yateje ikibazo muri Uganda Craines

N. FLAVIEN

RDF yavuze ku musirikare wayo warashe mu cyico abantu batanu i Nyamasheke.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777