Amizero
Ahabanza Amakuru Iteganyagihe Ubuzima

Umubare w’abishwe n’ibiza mu Majyaruguru n’Iburengerazuba ukomeje kwiyongera.

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri wa 02 Gicurasi rishyira uwa 03 Gicurasi 2023 yahitanye ubuzima bw’abantu benshi mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Majyaruguru, aho imibare y’agateganyo igaragaza ko abasaga 129 bamaze kumenyekana ko bashizemo umwuka.

Inzego z’umutekano n’izishinzwe ubutabazi ndetse n’iz’ibanze zifatanyije n’abaturage bakomeje gukora ubudatuza bashakisha ko hari abo basanga bakirimo akuka ndetse bakaba bakomeje no gufasha abarokotse ibi byago byateye bitateguje.

Inzego zitandukanye zirimo n’abayobozi bakuru b’Igihugu bamaze kugera ahabereye iri bara, ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko Igihugu gikomeza gukora ibishoboka ngo kirengere ubuzima bw’abakiriho.

Ibikorwa by’ubutabazi byashyizwemo imbaraga ndetse bikaba bikomeje aho abaturage basenyewe n’ibi biza bari kwegeranyirizwa ahantu hateguwe kugira ngo bitabweho by’umwihariko ndetse bahabwe n’ifunguro.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, abaturage bamwe bajyanwe ahari inkambi y’impunzi ya Kijote, abandi bajyanwa ahari inzu mberabyombi zitandukanye, mu nsengero ndetse no mu mashuri kuko ntaho bafite bakinga umusaya.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze hari hamaze kumenyekana abaturage babiri bapfuye, muri Burera ho ni icyenda, Gakenke ntibaramenya niba hari ababuze ubuzima, mu gihe abandi ari abo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Nyabihu cyane cyane mu Murenge wa Shyira, Ngororero, Karongi, Rutsiro na Rubavu ahibasiwe cyane kubera umugezi wa Sebeya.

Imvura nk’iyi idasanzwe ikunze kwibasira uduce tw’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba, cyane cyane mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu (Gicurasi) ku buryo umubare munini uhaburira ubuzima, ibikorwaremezo ndetse n’imyaka itagira ingano igatikira.

Itangazo ryo mu biro bya Perezida wa Repubulika
Iyi mvura yagwanye ubukana budasanzwe
Abarokotse ibi biza bari gufashwa mu buryo bushoboka bwose.
Poste de Santé ya Kazirankara muri Shyira nayo yuzuye imivu
Abasizwe iheruheru n’ibiza bahawe ibiryamirwa kugirango babone aho bakinga umusaya.

Related posts

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

N. FLAVIEN

AFC/M23 na Leta ya DR Congo basinye imbanzirizamushinga y’ibiganiro by’amahoro.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yasuye Ikiraro cya Kazungula ahari ihuriro ry’Ibihugu bine kuri Zambezi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777