Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Ubuzima

Kimwe mu birenge bya Pastor Theogene Inzahuke burya ngo cyahindutse ‘Sophia’ [VIDEO]

Pastor Niyonshuti Thogene wahoze mu buzima bwo ku mihanda akaza kugiriwa Ubuntu n’Imana, avuga ko nyuma yo kuba inzahare Imana ikamuzahura agahinduka inzahuke, kuri ubu asigaye agendera ku mbago kuko ngo kimwe mu birenge bye cyahindutse ‘Sophia’.

Uyu mugabo ubarizwa mu Itorero ADEPR ndetse akaba ari mu bayoboke baryo bakunzwe cyane hakurikijwe uko bigisha cyangwa se baganira na bagenzi babo, washaka ukaba wavuga n’abo mu yandi madini, muri iyi minsi asigaye agendera ku mbago nyuma y’uko akoze impanuka yabagwa ikirenge ntigikire neza bikaba ngombwa ko yongera kubagwa.

Ubwo yari mu gitaramo muri EAR Diyoseze ya Shyira, Pastor Theogene Niyonshuti yakomoje  ku mpavu agenda acumbagira, abwira imbaga y’abakirisitu n’abandi bari baje kumureba ko atari impanuka nshya yakoze ko ahubwo ari iyo yakoze mu mwaka wa 2022 ariko ngo kubera ko yabazwe amagufwa ntahure neza bikaba byaratumye yongera kubagwa ikirenge.

Yavuzeko nyuma yo kujya kwa muganga bakamusuzuma, basanze amagufwa y’ikirenge atarateranye neza ngo akaba yarakomeje kwikubanaho ku buryo ngo yagiye avunguka, ibintu byashoboraga kumuviramo kanseri (Cancer) ariko ngo Imana ihora iri maso igakoresha abaganga bamubaze bagakuraho ahangiritse, ubu ngo akaba ari ku mbago nk’uko bigaragara.

Ubundi ngo bijya gutangira, umwaka ushize wa 2022, Pastor Theogene Inzahuke yakoze impanuka ikomeye agira ikibazo ku kuguru kw’ibumoso, kwa muganga bamushyirahi isima, igihe yari yahawe n’abaganga kirarenga, gusa ngo asa nk’usubira mu mirimo ye ariko ngo yatwara imodoka cyangwa akabwiriza igihe kirekire ya mvune igahita igaruka ikamumerera nabi.

Ngo yaje kwigira inama ajya kwa muganga, bapimye ikirenge basanga amagufwa agenda avunguka, bamubwirako bishobora kuzamutera uburwayi budakira maze ngo niko kongera kumubaga, bakuramo ya magufwa yamunzwe bashyiramo ibyuma ari nabyo kuri ubu agendana, akaba avuga ko ikirenge cye cy’iburyo cyabaye Sofia ‘Sophia’ kuko ngo kimeze nk’igikorano.

Pastor Theogene wihaye izina ry’Inzahuke kuko ngo Imana yamukuye kure, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yabuze benshi mu muryango, bituma yisanga ari mu buzima bwo ku muhanda (abakunze kwita mayibobo), gusa ngo aza kugirirwa Ubuntu n’Imana yakira agakiza kuri ubu ngo ‘uwari imbobo akaba ari pasitoro’

Mu buhamya bwe, avuga ko yishimira ibintu bitatu ari byo: – Kubatiza (ngo nta cyiza nko kubona uwari imbobo ahamya ko umunyabyaha yemeye kwihana akava mu byaha). Icya kabiri ngo ni ugusezeranya (uwari imbobo agafatanya babiri, ibyari ibayaha akabigira ibitagatifu). Icya gatatu yishimira ngo akaba ari ugutanga igaburo ryera, ibintu afata nk’ibitangaza.

Uyu mupasitoro akunda kubwiriza agaruka cyane ku buzima yabayemo bwo ku muhanda.
Pastor Niyonshuti Theogene Inzahuke avuga ko ikirenge cye cy’ibumoso cyahindutse ‘Sofiya’ bishatse kuvuga ko cyashyizwemo ibyuma nka ya Robo yitwa Sophia.

Related posts

“Abakobwa namwe mukwiye gutinyuka amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro”: Umuyobozi wa RTB.

N. FLAVIEN

Huye: Chorale Elayo yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana [Amafoto].

N. FLAVIEN

Uwayoboye urugamba rwakuyeho Idi Amini Dada yitabye Imana afite imyaka 104.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777