Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Ubukungu Ubuzima Umutekano

Kamonyi: Imodoka ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka[Amafoto]

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, imodoka yari itwaye abagenzi ya Sosiyete ya RITCO, yafashwe n’inkongi y’umuriro, abagenzi bagerageza kuzimya ariko biranga biba iby’ubusa irashya irakongoka.

Iyi modoka ya RITCO ifite plaque RAD 262K, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (06:00 PM) ubwo yari igeze ahazwi nka Rugobagoba mu karere ka Kamonyi, itangira gushya ihereye ku ipine y’inyuma iburyo ariko kubera kutabona ubutabazi bwihuse yahiye irakongoka.

Abaturage bari hafi y’aho yahiriye, bavuze ko umuriro watangiriye mu ipine bumvise iturika maze ngo igatangira kwaka umuriro muke muke, waje ariko kuva kuri iyo pine ukadukira n’ibindi bice by’imodoka, bamwe bagerageza kuzimya ariko iyi modoka yari itwaye abagenzi bava mu Murwa mukuru Kigali berekeza i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, aho bari gukomeza bajya muri Ngororero birangira ikongotse.

Amakuru ya bamwe mu bagenzi avuga ko ubwo umushoferi w’iyi modoka yari amaze kubonako imodoka atwaye igize ikibazo, yahise asaba abagenzi gusohoka vuba na bwangu no gukuramo imizigo, gusa ngo ntibyakunze ko imizigo yose ikurwamo, kuko ngo hari iyahiriyemo igatokombera, gusa ku bw’amahirwe nta muntu wahiriyemo cyangwa ngo akomereke.

Ubwo hari hategerejwe imodoka ishinzwe kuzimya inkongi izwi nka ‘Kizimyamwoto’, inzego z’umutekano zabaye zifunze umuhanda kugira ngo hatagira ibindi byago byabaho bitewe n’iyi nkongi yibasiye imodoka ya RITCO.

Iyi kizimyamwoto yategerejwe igihe kirekire, yaje kuhagera hashize hafi isaha yose kuko yahageze hafi saa moya z’umugoroba (07:00PM) aho isa nk’aho ntacyo yaramiye kuko yasanze iyi modoka yose yahiye yakongotse.

Yatangiye buhoro buhoro birangira ihiye yose.
Yamaze isaha yose ishya hataragera kizimyamwoto.

Related posts

Ingoma ya Bishops muri ADEPR: Tom Rwagasana yakatiwe imyaka 7, Sibomana agirwa umwere.

N. FLAVIEN

Manchester united yasinyishije Jadon Sancho wa Borussia Dortmund

N. FLAVIEN

Abasaga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777