Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Biravugwa ko General Alain Guillaume Bunyoni yaba yahunze u Burundi.

Amakuru akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru ko uwahoze ari Minisitiri w’intebe, akaba yaranabaye umuyobozi mukuru w’Igipolisi mu Burundi, General Alain Guillaume Bunyoni, yaba yahunze akava mu Burundi akerekeza mu Gihugu baturanye cya Tanzania.

Ku munsi w’ejo ni bwo hari hatangajwe andi makuru ko inzego z’umutekano z’Igihugu zirimo Polisi y’u Burundi n’abashinzwe iperereza basatse bikomeye ahari imitungo ya General Bunyoni, aho ngo hasatswe ingo ziherereye mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura ndetse n’ahandi, ngo bikaba byarakozwe ku itegeko ry’Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, nyuma yo gukeka ko haba habitse miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Burundi.

Gusa n’ubwo hari amakuru bari bafite, ngo bishoboke ko baba barahushije kuko muri uku gusaka, nta faranga na rimwe bigeze baca iryera ndetse ngo na nyiri ubwite, General Alain-Guillaume Bunyoni nta wigeze umubona aha hose.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, Ijwi rya Amerika ryanditse ko General Bunyoni yaba yamaze guhunga, akaba yamaze kugera Tanzania, ngo amakuru akaba avuga ko hari na bamwe mu bikomerezwa mu nzego z’umutekano bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gutanga amakuru kuri Bunyoni ndetse no kugira uruhare mu ihunga rye.

Ijwi rya Amerika ryanditse ko abamaze gutabwa muri yombi ari Colonel Alfred Innocent Museremu ukuriye ubutasi bw’imbere mu Gihugu hamwe na mugenzi we Désiré Uwamahoro uyobora Brigade y’Ingabo zishinzwe kuburizamo imvururu n’imyivumbagatanyo, aho aba bombi bafunzwe n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi kuva ejo kuwa Mbere tariki 17 Mata 2023.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye bakunze kwita General Neva yirukanye burundu ku mirimo ye yose Alain Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, amushinja gucura umugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi [Coup d’Etat] ndetse no kwishyira hejuru agashaka kurenga inzego zose no gusuzugura abayobozi bose.

Ubwo yari mu Mujyi wa Gitega, Perezida Ndayishimiye yagereranyije General Bunyoni n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’Umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha Intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana, aboneraho gusaba ’ba Maconco’ gusubiza amerwe mu isaho kuko ngo nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda ku mugaragaro izuba riva.

General Alain Guillaume Bunyoni ahunze Igihugu mu gihe yari amaze iminsi yibazwaho n’abatari bacye bitewe no kutavuga rumwe na Perezida wa Repubulika, benshi bakaba bibazaga amaherezo ye kuko yabaga mu Gihugu asa nk’ufungishijwe ijisho kuko ntaho yashoboraga kujya yisanzuye n’ubwo Leta yari yaremejeko imwambuye uburinzi bwe bwose.

Uretse kuba Alain Guillaume Bunyoni yari umwe mu batinyitse cyane, yari n’umwe mu bakire mu Burundi.
General Alain Guillaume Bunyoni ni umwe mu Bayobozi b’abarundi batinywaga cyane ndetse barindirwa umutekano ku rwego rwo hejuru/Photo Internet.

Related posts

Akamaro ntagereranywa k’ibimera ku buzima bwa muntu

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yaganiriye mu muhezo na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia.

N. FLAVIEN

Ikirunga cya Nyamulagira kiri mu Majyaruguru ya Goma cyatangiye kuruka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777