Ikipe y’umukino w’intoki (Basket) ya REG ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL imaze gutsinda Kwara Falcons yo muri Nigeria ku manota 64 kuri 48, mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya BAL ryaraye ritangiye i Dakar muri Senegal.
Muri uyu mukino wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, REG yatangiye irushwa ariko mu minota mike ya kata ya mbere yisubiraho iyobora umukino kugeza urangiye.
REG ije muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, itsinzi yayo iyikesha abakinnyi barimo Delwan Graham watsinze amanota 16, akurikirwa na Cleveland Joseph watsinze amanota 14 na Adonis Filer winjije amanota 10.
Umwaka ushize REG yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Sahara ariko iviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza isezerewe na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Cameroon ubwo bari mu Rwanda.
Kwara Falcons ni umushyitsi muri iri rushanwa rya BAL ikaba itozwa na Baba Jibril wigeze no kuyikinira. Ifite igikombe kimwe cya shampiyona yo mu Gihugu yatwaye mu mwaka ushize wa 2022. Abakinnyi iyi kipe igiye guserukana biganjemo abenegihugu bongewemo umukinnyi umwe w’umunyamahanga ari we A. J. Wilson w’Umunyamerika. Uyu, hamwe na Jawad Adekoya ni bo bakinnyi bigaragaje cyane haba mu mikinire no kwinjiza amanota menshi.
Umukino ukurikira wa REG uzaba kuwa Kabiri aho izahura na ABC yo muri Ivory Coast yaraye itsinze umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsinda AS Douanes yo muri Senegal.
Andi makipe ari muri iri tsinda rya Sahara arimo US Monastir yo muri Tunisia na Stade Malien yo muri Mali.
