Amakuru yakomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga zikunze gutangaza amakuru ya M23 yemezako uyu mutwe wahanuye indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC mu bice bya Sake mu mirwano ikomeye yo gushaka guhagarika umuvuduko wa M23.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 bivugwa ko yahanuwe mu masaha ya nyuma ya Saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ngo yari yitabajwe mu rugamba rutoroshye rwo gusubiza inyuma izi nyeshyamba zakamejeje zishaka kwinjira mu mujyi wa Sake ufatwa nk’umuhogo wa Goma.
Amashusho (Video) bigaragara ko yafashwe n’abatarabigize umwuga (abaturage bari muri ako gace) agaragaza iyi ndege iri kugurukira ku butumburuke bwo hasi, nyuma ikaraswa mu gihe yarimo irenga, igacumba umwotsi mwinshi aho abo bafataga amashusho basakuje bavuga ngo “baragatwitse sha”.
Twagerageje kuvugisha umwe mu bakomando ba M23 uri hafi aho, atubwirako ayo makuru ari impamo, tumubajije byinshi ntiyagira icyo atubwira, ndetse n’umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Major Willy Ngoma nawe mu magambo macye yavuze ko aya makuru ari impamo ariko yirinda kugira byinshi yongeraho.
Nta rundi ruhande na rumwe yaba MONUSCO, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC ndetse na EACRF ruragira icyo rutangaza kuri iki gikorwa, cyaba ari inkuru mbi ku baturage ba DR Congo bakomeje gusaba Ingabo zabo gukora iyo bwabaga zikirukana M23 ikomeje kubotsa igitutu.
Izi ndege za Sukhoi-25 za FARDC zikunze kwiyambazwa iyo urugamba rwakomeye, aho bivugwa ko zikunze guhabya umwanzi bitewe n’amabombe zirekura ndetse zikaba zinyaruka, ngo ibi bikaba ari nabyo byabaye uyu munsi kuko ngo yasutse umuriro kuri M23, nayo igahita ifata umwanzuro wo kuyishyira ku butaka.
Ni kenshi M23 yashinje FARDC kurashisha izi ndege ku basivile aho kuzirasisha abo bahanganye ku rugamba, abandi bakavuga ko ayo ari amatakorangoyi ya M23 kuko ngo kenshi yikingiza abasivile kugirango FARDC itabarasa ikoresheje Sukhoi-25 cyangwa se kajugujugu byose byakomotse mu Burusiya.
Mu minsi nk’ibiri cyangwa itatu ishize, M23 yigaruriye uduce twa Rubaya dukungahaye ku mabuye y’agaciro ndetse na Mweso, gusa hakaba hacyumvikana amasasu y’uduteroshuma tw’imitwe y’inyeshyamba zifatanya na FARDC kurwanya M23.
