Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Abiringiye/ADEPR Kadahenda mu myiteguro yo gushyira ahagaragara Album yabo ya mbere y’amashusho.

Chorale Abiringiye ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Kadahenda muri Paruwasi Gasasa, Ururembo rwa Rubavu, iri mu myiteguro ikomeye yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo zabo zo kuri Album ya mbere mu buzima bwabo.

Iyi Chorale ibarizwa mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, imaze imyaka isaga 24 ikora umurimo w’Imana , gusa kubera uburyo agace ikoreramo gasa nk’akadateye imbere cyane, bisa nk’ibyagiye biyidindiza mu ivugabutumwa rigezweho.

Mu kiganiro umuyobozi wa Chorale Abiringiye, bwana Muhawenimana Jean Pierre yagiranye na WWW.AMIZERO.RW , yatangaje ko ngo n’ubwo bari mu gace k’icyaro ariko basanze bagomba gukorera Imana n’imbaraga zabo zose, bakitanga uko bashoboye kugirango ubutumwa bwiza bwa Kristo bugere ku batuye Isi yose.

Yagize ati: “Urabona twatangiye uyu murimo mu 1998, igihe cyari kigoye hari ubukene ariko ku bwo gushaka Imana twiyemeza ko tugomba kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bukagera mu mahanga yose. Twagerageje uko dushoboye mu mikoro macye tugenda tugura ibikoresho bya muzika bigezweho kugirango bidufashe mu ivugabutumwa ryacu rya buri munsi”.

Yakomeje avuga ko aho ubu bageze ari heza. Ati: “Nyuma yo kugura ibikoresho, twatekereje ku ndirimbo turirimba ariko ntizigere kure cyane, maze mbere ya Corona ho gato dukora audio ari zo ubu tumaze iminsi dukorera amashusho twitegura kumurika ku Cyumweru  tariki 18 Ukuboza 2022, uhereye mu gitondo saa tatu kugeza nimugoroba”.

Uyu muyobozi yasabye buri wese wumva afite ishyaka n’inyota byo gushyigikira umurimo w’Imana ko ku Cyumweru yagera aha kuri ADEPR Kadahenda maze ngo agakora uko umwuka uzamuyobora kuko ngo hari byinshi bahishiwe kandi ngo umurimo ukaba ugiye kurushaho kwaguka ku buryo ngo n’abari mu mahanga ya kure bazamenya Kadahenda binyuze muri Chorale Abiringiye.

Chorale Abiringiye igiye kumurika umuzingo wayo wa mbere yise “Nkwiriye gukora umurimo w’Iyantumye” ugizwe n’indirimbo esheshatu, yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1998 itangirana abaririmbyi bagera kuri 30, kuri ubu imaze kugera ku baririmbyi 70.

Hirya no hino mu Gihugu usanga hari Korali zifite inzara n’inyota yo gutera imbere ariko aho bakorera hakababera imbogamizi kuko ahanini usanga kugera ku bikorwa by’iterambere rirambye bigorana, hakaniyongeraho ko abatangiye gutera imbere bimuka bakajya mu Mijyi bityo bikagora ba bandi basigaye kuko imbaraga zisigara ari nke.

Chorale Abiringiye yo kuri ADEPR Kadahenda, Akarere ka Nyabihu mu myiteguro yo kumurika umuzingo wabo wa mbere w’amajwi n’amashusho.

Related posts

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yasabye abazahajwe n’ibiza kwihangana bakanihanganira Leta.

N. FLAVIEN

CP John Bosco Kabera wari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasimbuwe na ACP Rutikanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777