Ibiganiro bya Nairobi hagati y’intumwa za Leta ya DR Congo n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro itandukanye na Sosiyete Sivile mu Burasirazuba bwa DR Congo byarangiye bemeranyije gukomeza gushyira intwaro hasi, Leta ariko nayo ikubahiriza ibyo yasabwe byose.
Bamwe mu bahagarariye iyo mitwe y’inyeshyamba ariko babwiye BBC ko badateze gushyira intwaro hasi mu gihe izindi nyeshyamba zo mu mahanga zigifite intwaro kuko bazifashe “mu kwirwanaho”.
Ibi biganiro bimaze icyumweru kirenga bibera i Nairobi byashojwe kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukuboza 2022 nyuma y’uko kuwa mbere bitarangiye kuko abahagarariye imitwe yitwaje intwaro na sosiyete sivile bavuze ko batahawe amadorari yose bari bemerewe.
Iki kibazo cyakemutse neza ibiganiro birasozwa, nk’uko umunyamakuru wa BBC Cyriaque Muhawenayo wari muri ibi biganiro i Nairobi abivuga.
Mu myanzuro icyenda yafashwe muri ibi biganiro harimo, gushyiraho komite irimo abahagarariye amoko, umuryango wa Africa y’Iburasirazuba(EAC), na Leta, “bagafasha gufungura imfungwa zidafite ibyaha by’ubwicanyi cyangwa zitabihamijwe”.
Iyi nama yemeje kandi ko gahunda yo gushyira intwaro hasi no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi isubirwamo, ikaganirwaho hagati ya leta ya Perezida Felix Tshisekedi n’abo bireba.
Iyi nama yasabye umuryango mpuzamahanga gutera inkunga Leta kugira ngo iyo gahunda ishyirwemo imari ihagije maze “ibyemejwe i Nairobi bizagere ku ntego”
I Nairobi, bemeranyijwe “gukomeza guhagarika imirwano no kurekura abana binjijwe mu gisirikare”, ko inama itaha izaba muri Mutarama(1) i Goma na Bunia ikareba aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro rigeze.
Bamwe mu bahagarariye imitwe y’inyeshyamba muri ibi biganiro babwiye BBC ko bazashyira intwaro hasi ari uko imitwe ikomoka mu mahanga nayo izishyize hasi kuko bazifashe “mu kwirwanaho”.
Imitwe ya FDLR y’Abanyarwanda, RED-Tabara y’Abarundi cyangwa ADF ikomoka muri Uganda ntirebwa n’ibi biganiro, naho M23 ubu uvugwa cyane mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo ntabwo yatumiwe i Nairobi kuko leta yanze kuganira nayo itarashyira intwaro hasi ngo inave aho yafashe.
Wivine Umuhoza waje i Nairobi ahagarariye Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ko basaba leta ko bafatwa nk’abanyecongo kimwe n’abandi.
Ati: “Dufite ikibazo cy’ivangura, iyo babonye uri umututsi bakwita umunyarwanda cyangwa umu-M23.”
Ibi biganiro ni ibya gatatu bibereye i Nairobi hagati ya leta n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, bibiri byabanje umusaruro wabyo ni muto kuko intambara n’ubwicanyi bya hato na hato bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro bitahagaze mu ntara za Kivu ya Ruguru, iy’Epfo, na Ituri.
Abari muri ibi biganiro bavuze ko bizeye ko Leta niyubahiriza ibyemerejwe i Nairobi kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro.
Ikibazo gikomeye ubu kirimo kuvugwa ni umutwe wa M23 umaze gufata igice kinini mu Ntara ya Kivu ya ruguru ndetse unateje ubushyamirane hagati ya ya DRC n’u Rwanda ntabwo cyagarutsweho cyane muri ibi biganiro.