Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Isaha ku isaha M23 ishobora gutangiza ibitero simusiga mu ntambara yeruye kuri FARDC n’abayifasha.

Umutwe wa M23 watangaje ko isaha ku isaha ushobora gutangiza ibitero simusiga mu ntambara yeruye ku butegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abambari babwo.

M23 yatangaje ko Ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje kugaragaza ko budashaka ibiganiro ahubwo bukaba burimo gukusanya ingabo za FARDC, FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, hamwe n’ibikoresho byinshi by’intambara mu rwego rwo kwitegura kuyigabaho ibitero.

Ubu butumwa bukubiye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, ejo ku wa Gatanu Tariki 14 Ukwakira 2022, nyuma y’ikiganiro Serge Tshibangu intumwa idasanzwe ya Perezida Félix Tshisekedi mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC)) yagiranye na Radiyo Okapi ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.

Muri iki kiganiro, Serge Tshibangu yavuze ko Guverinoma ya DR Congo idateze kwicarana n’Umutwe wa M23 ngo bagirane ibiganiro, ngo kuko bawufata nk’Umutwe w’iterabwoba umaze amezi ane warashimuse Umujyi wa Bunagana ndetse ukaba waranze kuwuvamo nk’uko wabisabwe.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Serge Tshibangu avuze aya Magambo, kuri uyu wa Gatanu Tariki 14 Ukwakira 2022, Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yahise avuga ko M23 idashobora kwihanganira imvugo nk’izo ndetse ko bigaragara ko gahunda y’ibiganiro M23 yakomeje gushyira imbere no gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo mu rwego rwo guhoshya amakimbirane, butiteguye kuyishyira mu bikorwa ahubwo ko bisa nk’aho bwayisuzuguye.

Yakomeje avuga ko ubu M23 ifite amakuru y’uko FARDC iri gukusanya abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye n’ibikoresho by’intambara byinshi mu rwego rwo kwitegura kuyigabaho ibitero mu duce igenzura.

M23 ivuga ko mu gihe Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwanga ibiganiro ahubwo bukaba buri gutegura intambara, M23 ishobora kuzasubizanya ubukana ndetse ikaba yahita itangiza intambara yeruye kuri DRC.

Yongeye ho ko intambara M23 izatangiza, izarwanwa kinyamwuga n’ubuhanga buhanitse ku buryo Ubutegetsi bwa DR Congo butazabasha kuyikura imbere.

Amezi ane amaze kurengaho iminsi ibiri M23 iganje mu Mujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Mu biganiro bitandukanye byagiye biba, M23 yasabwe kuva muri uyu Mujyi, gusa iba ibamba kuko ngo idateze kuwuvamo icyatumye irwana kitarakemuka.

Ibikoresho bya FARDC birashaje ariko ngo kuri ubu iri kwegeranya ibishya ngo irwanye M23.

Related posts

Covid-19: Utubari twemerewe gufungura nyuma y’umwaka n’igice dufunze.

N. FLAVIEN

Baravumira ku gahera ubutabera kubera igihano gito bwahaye uwafashe ku ngufu umwana w’imyaka 7 akanamwica.

N. FLAVIEN

Umutwe wa M23 watanze impuruza ku bitero bikomeye bya FARDC na FDLR.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777