Icyumweru kiri hafi gushira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziryamiye amajanja mu gace ka Ntamugenga gafatwa nk’amarembo y’ingenzi yerekeza mu birindiro byaM23.
Izi ngabo za Congo, FARDC ziri muri Ntamugenga ziganjemo abasirikare barinda umukuru w’Igihugu bava mu mutwe udasanzwe. Binavugwa ko muri aba barwanyi basa n’abiteguye urugamba rukomeye barimo n’inkoramutima za FARDC zaturutse mu mitwe 6 bagiranye amasezerano y’ubufatanye.
Ni mu gihe bavuga ko biteguye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 i Kabindi. Aha i Kabindi kandi M23 imaze iminsi yimura abaturage bahatuye ibasaba ko baba bahungiye mu bice bya Tchengerero na Bunagana kuko ngo isaha n’isaha aka gace gashobora guhinduka isibaniro ry’intambara ikomeye izahuza uyu mutwe n’Ingabo z’Igihugu.
Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko ingabo z’u Burundi zari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo zatangiye kuzamuka, aho bivugwa ko zaje muri Kivu ya Ruguru mu guha ubufasha FARDC yiteguye kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana ndetse no mu bindi bice.
Kuva tariki 13 Kamena 2022, Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Bunagana, nyuma y’imirwano ikaze yawuhanganinshije n’ingabo z’Igihugu cya Congo, FARDC bikarangira zimanitse amaboko izindi zigashwiragira zerekeza iya Uganda.