Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru Les Coulisses buvuga ko M23 ikomeje guhabwa ubufasha n’u Rwanda rufatanije na Uganda ndetse bunahishura ko iminsi 10 ishize M23 iyimaze mu myiteguro yitegura kongera gufata Goma kugirango ibone uko itangira ibiganiro na Leta ya Congo.
Umucukumbuzi Nicaise Kibel Bel’Oka avuga ko intego ya M23 irenze kure gufata Umujyi wa Bunagana ndetse anemeza ko M23 ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, bizatuma isaba Leta ya Kinshasa ibiganiro bigamije amahoro. Ati: “Intego za M23 zirenze gufata Bunagana, mu minsi 10 ishize bari mu myiteguro ikomeye yo gufata Umujyi wa Goma kugirango babone impamvu ifatika ibageza ku biganiro na Leta ya Kinshasa”.
Niciase Kibel akomeza ashimangira ko M23 ifite abayifasha bakomeye aho yongeye gutunga agatoki u Rwanda na Uganda, avuga ko aribo bari inyuma y’imigambi yose M23 irimo: Ati: “M23 yakora buri kimwe mu gihe igifashwa n’Ingabo z’u Rwanda na Uganda”.
Akomoza ku kuba FARDC idashobora guhangana n’umutwe wa M23, aho avuga ko uyu mutwe kuva mu mwaka 2017 wari urimo wiyubaka unashakisha abasirikare hirya no hino. Ati: “Muri 2013 ubwo abarwanyi ba M23 birukanwaga, bahungiye muri Uganda. Ibigo byayo bya Gisirikare byarasenywe. Abarwanyi begera kuri 250 bahungiye ku butaka bwa Uganda”.
Akomeza agira ati: “Makenga yagarutse ku butaka bwa RD Congo mu mwaka 2017, aho yagarukanye na Col Mboneza, Col Kanyamibwa . Bagarukanye n’abarwanyi 250 bagashinga ibirindiro mu gace ka Sarambwe i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amjayaruguru”.
Nyuma ngo aba barwanyi bari bacye bakomeje gukora ubukangurambaga bigwizaho abarwanyi bagendaga baturuka muri Uganda n’u Rwanda no mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyarurguru by’umwihariko mu banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Nyuma ngo M23 yakomeje kwakira abandi barwanyi, aho yakiriye 300 bavuye mu mutwe wa Mai Mai Nyatura bayobowe na Col Kazungu nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Bivugwa ko mu gihe hatagira igikorwa, M23 ishobora gufata Umujyi wa Goma kandi ngo kizaba ari ikimeyetso gikomeye kizatuma ubutegetsi bwa Tshisekedi bwicara hasi bukaganira na M23.
Bivugwa ko mu rugendo rwo gufata Umujyi wa Goma, M23 izahera ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo cyahoze kirinzwe n’abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi mu bufatanye na FARDC kuri ubu bakaba barakuyemo akabo karenge, bashinja ingabo za Leta ya Kinshasa bari bafatanyije kubicisha inzara.
Nicaise Kibel’Bel Oka wakoze ubu bucukumbuzi, ni umunyamakuru wo mu Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwa «Les Coulisses». Uretse kuba umunyamakuru, anayobora Centre d’Etudes et Recherches Géopolitiques de L’Est du Congo (C.E.R.G.E.C.).


1 comment
Yewe, GOMA yo nange nibajyayo nzajya kubafasha, dore ko mperutse no kuhamburirwa na chef wa IMMIGRATION 🤔🤔